Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ya baskebtall y’abatarengeje imyaka 18 mu ngimbi yageze ku mukino wa nyuma w’imikino y’akarere ka 5 yo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika nyuma yo gutsinda ikipe y’igihugu ya Uganda amanota 70-65 bisabye iminota y’inyongera.
Uyu mukino wa 1/2 watangiye saa sita z’amanywa ku isaha y’i Kigali muri Cairo Stadium Indoor Hall 2 i Cairo mu Misiri aho iyi mikino iri kubera.
U Rwanda rwahuye na Uganda nyuma yo gusoza imikino y’amatsinda ari urwa kabiri mu itsinda A inyuma ya Misiri n’imbere ya Tanzania, naho Uganda yasoje imikino y’amatsinda ari iya mbere mu itsinda B imbere ya Sudani y’Epfo na Kenya.
U Rwanda rwatangiye rwitwara neza mu mukino rutsinda agace ka mbere ku manota 17-13 ndetse rutsinda n’agace ka kabiri ku manota 21-10, bituma u Rwanda rurangize igice cya mbere ruyoboye n’amanota 38-23.
Igice cya mbere cyarangiye u Rwanda rufite amahirwe menshi yo kwitwara neza muri uyu mukino cyane ko harimo ikinyuranyo cy’amanota 15.
Mu gace ka gatatu, ikipe y’u Rwanda ntabwo yitwaye neza kuko yabashije gutsinda amanota 4 gusa ahanini bitewe no gutakaza umupira inshuro nyinshi utarakozwa ku gakangara (Turn Overs), mu gihe Uganda yatsinze amanota 27, byatumye Uganda ijya imbere mu mukino n’amanota 50-42.
Byasabye imbaraga nyinshi mu gace ka kane ngo u Rwanda rukuremo ikinyuranyo cy’amanota 8, muri aka gace u Rwanda rwatsinze amanota 17-9, bituma amakipe yombi anganya amanota 59-59.
Habura amasegonda abiri (2), u Rwanda rwabonye amahirwe yo kurangiza umukino nyuma y’ikosa ryakorewe Mohamed Keita, ahabwa gutera mu gakangara (Free throws) inshuro ebyiri (2) ariko ntiyajyira inota na rimwe atsinda byatumye hiyambazwa iminota itanu y’inyongera ngo hagire ikipe itsinda.
Agace k’inyongera niko katanze itandukaniro kuko ikipe y’u Rwanda y’umutoza Niyomugabo Sunny Munyandamutsa yatsinze amanota 11-6 bituma umukino urangira ari amanota 70-65, igera ku mukino wa nyuma gutyo.
Bizimana Kayira Plamedie yafashije cyane u Rwanda muri uyu mukino kuko yatsinze amanota 10, akora rebounds 20, atanga imipira 3 yavuyemo amanota, yambura umupira inshuro imwe ndetse akora ibihomo (Blocks) 5.
Abandi bakinnyi bitwaye neza muri uyu mukino barimo Ngabonziza Victor Hugo watsinze amanota 25 na Sean Mwesigwa watsinze amanota 13
Mu yindi mikino yabaye kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya Kenya yatsinze Tanzania amanota 94-62 mu mukino wo guhatanira umwanya wa 5, aho Kenya yahise irangiza iyi mikino ari iya 5 mu makipe 6, naho Tanzania isoreza ku mwanya wa gatandatu.
Imikino irakomeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) ku isaha y’i Kigali hakinwa undi mukino wa 1/2 uhuza Misiri na Sudani y’Epfo.
Umukino wa nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Nyakanga 2026, saa munani n’igice (14h30) z’umugoroba.










