Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rigenga ubworozi n’uburobyi rigamije gufasha igihugu kwihaza mu biribwa no kugera ku iterambere rirambye.
Ni itegeko ryatorewe mu Nteko Rusange Umutwe w’Abadepite yabaye ku wa 28 Nyakanga 2026.
Mbere yo gutora ingingo 68 zigize iri tegeko Abadepite babanje gutanga ibitekerezo kuri buri ngingo aho bibanze ku irebana n’ubuvuzi bw’amatungo bagaragaza ko bukwiye gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo kubungabunga amatungo ashobora gupfa bitewe no kutabona ubuvuzi bukwiye.
Abadepite bagaragaje ko hakwiye gushyirwaho uburyo hahugurwa umu bare mwinshi w’abunganira abavuzi b’amatungo ku buryo bajya batanga ubufasha bwibanze mu gihe abaganga bakuru bari kure.
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Thelesphore Ndabamenye, wari uhagarariye Leta yavuze ko kuba iri tegeko rigenga ubworozi n’uburobyi ritowe bizagasha cyane abikorera bo muri izi nzego ndetse bigatuma habaho uburyo bwo kubazwa inshingano.
Yagize ati “ Iri tegeko rije guha imbaraga no gufasha abikorera kugira imirongo ngenderwaho ituma ishoramari bakora mu bworozi n’uburobyi bibasha kugera ku ntego no gufatanya n’inzego za leta nka MINAGRI na RAB kugira ngo ibikorwa byo kwita kyu matungo nk’ubuvuzi bwayo bigende neza kandi bigabanye ibihombo bigaragara muri uru rwego.”
Iri tegeko ryatowe rije risimbura amategeko ane yari asanzwe ahari aho yari amaze imyaka 16 ndetse akaba yarimo ibyuho kuko atubahirizaga cyangwa ngo asubize ibibazo byari biri mu bworozi n’uburobyi mu rwego rwo gukurikiza ibisabzwa n’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima bw’inyamaswa.
Iri tegeko ryatowe rigamije kuvugurura urwego rw’ubworozi n’uburobyi ngo rurusheho gukorwa kinyamwuga no kongera ubushobozi no kwagura amahirwe y’u Rwanda mu gucuruza ku masoko mpuzamahanga ibikomoka ku matungo.
Rizafasha kandi kunoza imicungire y’ubworozi bukorerwa ku butaka, ubwo mu mazi n’uburobyi ndetse rinanoze igenzura ry’ubuziranenge bw’ibikomoka ku matungo bitanyuze mu nganda.
Ibikomoka ku matungo byoherezwa mu mahanga ni bimwe mu byinjiriza u Rwanda agatubutse.
Muri raporo y’icyumweru Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) giherutse gutangaza igaragaza ko ibikomoka ku matungo byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda miliyoni 2,74 z’amadolari ya Amerika (asaga miliyari 3,7 Frw) kuri toni 5.843 zoherejwe mu minsi itanu.









