Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yamaganye amasezerano Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yagiranaye n’Umutwe w’abajenosideri wa FDLR agaragaza ko ibyakozwe bihabanye n’ibikubiye mu masezerano ibihugu byombi byasinyiye i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iby’ayo masezerano byatangajwe na Minisitiri ushinzwe kwihuza kw’akarere, Floribert Anzuluni, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kinshasa ku wa Kabiri tariki ya 28 Nyakanga 2026.
Iki kiganiro kandi cyanitabiriwe na Minisitiri w’Itangazamakuru akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya.
Anzuluni yavuze ko aya masezerano yasinywe hagati ya RDCna FDLR ari intambwe ikomeye ku kibazo cya FDLR, avuga ko agamije gutuma abarwanyi b’uyu mutwe bashyira intwaro hasi, bagasezererwa ndetse bakanashyirwa mu bice byagenwe.
Yagize ati: “Uyu munsi twishimiye kubamenyesha ko habaye impinduka ikomeye ku kibazo cya FDLR. FDLR, nyuma y’ibikorwa bimaze igihe, yasinye ‘protocole’ yo gushyira intwaro hasi, gusezerera abarwanyi no kubashyira ahantu bacumbikirwa.”
Anzuluni yongeyeho ko iyi gahunda iri mu byo RDC yiyemeje bijyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyizweho umukono na Perezida Félix Tshisekedi na Perezida Donald Trump ku wa 4 Ukuboza 2025, agamije gushakira umuti ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yavuze ko mu rwego rw’iyo gahunda, FDLR yiyemeje gusesa burundu umutwe wayo no guhitamo aho abarwanyi bayo bazerekeza.
Yavuze ko bamwe bashobora gusubira mu Rwanda, mu gihe abandi bashobora kujya mu bindi gihugu.
Ku rundi ruhande Minisitiri Nduhungirehe yavuze ntahantu na hamwe amasezerano ya Washington ahuriye n’ayasinywe hagati ya RDC na FDLR avuga ko ari uburiganya bwa leta ya Kinshasa n’ibikoresho byayo.
Yagize ati “ Gushyira umukono kuri iyi ngirwamasezerano (“protocol”) hagati ya se (leta ya Kongo), umwana (FDLR), n’umwuka mubi (ingengabitekerezo ya jenoside) ntabwo ahuye na gato n’Amasezerano ya Washington, kuko nta hantu na hamwe ateganya ibintu nk’ibyo”.
Yakomeje agira ati “ Umutwe w’iterabwoba wa FDLR ufite ingengabitekerezo ya jenoside ntabwo uri mu banyamuryango b’ayo Masezerano; ahubwo ni wo arebwa na yo. Ngicyo igituma ibi ari uburiganya bugaragara bwa Kinshasa n’ibikoresho byayo, akaba ari amayeri y’urwiyerurutso rwa RDC yo kugira ngo yikure mu nshingano zayo z’ibanze zo gusenya uyu mutwe.”
Minisitiri Nduhungirehe yongeye kwibutsa ko mu masezerano y’amahoro ya Washington RDC yemeye ko igomba gusenya FDLR mu minsi 90 ariko ko itabyubahirije.
Yakomeje agaragaza ko kuva masezerano ya Washington yashyirwaho umukono leta ya Kinshasa itongeje gusa inkunga ya gisirikare igenera FDLR ahubwo ko igice kinini cyayo kinjijwe mu ngabo zayo FARDC.
Amb Nduhungirehe yavuze ko RDC yahagarariye ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’uyu mutwe ufite ingengabitekerezo ya jenoside aho yinjije bamwe mu banyapolitiki bafitanye isano n’ubutegetsi bwahozeho mu Rwanda baba mu Burayi, barimo Jean-Luc Habyarimana, Fabien Singaye, Thomas Nahimana, na Thadée Kwitonda.









