sangiza abandi

Byiringiro Lague yabonye ikipe nshya

sangiza abandi

Umukinnyi w’umunyarwanda Byiringiro Lague yamaze kumvikana n’ikipe yo muri Afurika y’Epfo ikina icyiciro cya mbere ya Durban City FC ko yayerekezamo nyuma yo kurangiza amasezerano mu ikipe ya Police FC, igatangaza ko itazamwongerera.

Amakuru yemeza ko Byiringiro Lague ukina ku ruhande asatira izamu yamaze kumvikana na Durban City FC akazayisinyira amasezerano y’imyaka ibiri azatangira muri uyu mwaka w’imikino wa 2026/27.

Biteganyijwe ko Byiringiro Lague azafata rutemikirere yerekeza muri Afurika y’Epfo gutangira akazi gashya tariki 7 Kanama 2026 saa tatu za mu gitondo (09:00).

Byiringiro Lague yari amaze umwaka n’igice akinira ikipe ya Police FC kuko yayigezemo muri Mutarama 2026 nyuma yo gutandukana n’ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suede.

Muri Shampiyona y’umwaka warangiye, Byiringiro yakiniye Police FC imikino 19, ayitsindira ibitego 5, atanga umupira umwe wavuyemo igitego.

Muri rusange ntabwo Byiringiro Lague ni umukinnyi waranzwe kenshi n’inkuru mbi zo hanze y’ikibuga kurusha inkuru nziza zo mu kibuga.

Durban City FC Byiringiro yerekejemo ni ikipe yashinzwe mu 1981, ikinira kuri Sitade Chatsworth yakira abafana ibihumbi 22.

Iyi ntabwo ari ikipe y’ubukombe kuko yazamutse mu cyiciro mbere mu mwaka wa 2024/25 ndetse muri uyu mwaka w’imikino uheruka wa 2025/26 yasoreje ku mwanya wa 8 mu makipe 16 akina Shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Afurika y’Epfo.

Byiringiro Lague yerekeje muri Afurika y’Epfo nyuma yo gutandukana na Police FC

Photos:

[fluentform id="3"]