Umukozi mu Ishami ry’Ubuzima bwo mu Mutwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Antoine Hagenimana, yavuze ko gukoresha inzoga n’ibindi biyobyabwenge munsi y’imyaka 24, biviramo uwabikoresheje kubatwa nabyo no kumva iteka abishaka.
Ni ubutumwa yatanze mu Nteko Rusange y’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, yabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 31 Nyakanga 2026, yibanze ku kurwanya iyangirika ry’urubyiruko, ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge, imyitwarire iboneye mu rubyiruko.
Mu kiganiro yagejeje ku rubyiruko rw’abakorerabushake, Hagenimana, avuze ko muri iyi minsi hari ikibazo gikomeye cy’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Hagenimana yavuze ko ubwonko bw’umuntu burangiza gukura guhera ku myaka 24, ashimangira ko gukoresha inzoga n’ibindi biyobyabwenge munsi y’iyo myaka, biviramo uwabikoresheje kubatwa nabyo no kumva iteka abishaka.
Yifashishije imibare, yavuze ko mu Rwanda muri rusange, abagera kuri 1.6% bafite ububata ku nzoga. Ni mu gihe abagera kuri 7% mu rubyiruko bafite ikibazo cy’ububata ku nzoga.
Yavuze kandi ko urubyiruko hagati ya 3000 na 4000 bakoresha ibiyobyabwenge bitera mu nshinge bikaba bigira ingaruka nyinsi harimo no kwandura Virusi itera SIDA.
Yagize ati “Ibi usibye kwangiza ubuzima, bikwirakwiza ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho usanga urushinge rukoreshwa n’abantu benshi.”
Avuga ku nzoga zitujuje ubuziranenge ahanini zirimo ikinyabutabire cya “Methanol”
Hagenimana yavuze ko uretse ibi biyobyabwenge, hari n’inzoga zitujuje ubuziranenge ahanini zirimo ikinyabutabire cya “Methanol” zangiza imitekerereze y’uzinywa ndetse zikaba zanamuviramo ubuhumyi, indwara ya Kanseri y’urwungano ngogozi ndetse utibagiwe ko zivamo n’urupfu.
Yasabye urubyiruko kuba ku isonga mu rugamba rwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge n’ibiyobyabwenge.
Imibare igaragaza ko abasaga 3000 b’urubyiruko banyuze mu bigo bifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kubera ikoreshwa ryabyo mu buryo bukabije.
Ibiyobyabwenge bikunda gukoreshwa n’urubyiruko birimo ibisindisha, itabi n’urumogi n’ibindi banywa bikabagiraho ingaruka zikomeye.









