Umuyobozi Mukuru ushinzwe kurwanya Ibyaha by’Iterabwoba n’iby’Ikoranabuhanga mu Rwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Peter Karake, yavuze ko mu iperereza ryakozwe ku nganda zikora inzoga zitujuje ubuziranenge hafunzwe izigera kuri 90 ndetse abantu 50 bagatabwa muri yombi.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Karake yavuze ko gukwirakwiza ibintu bitujuje ubuziranenge cyangwa bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu, bigize icyaha mu mategeko y’u Rwanda.
Ati “Harimo icyaha kuko iyo ukwirakwije ibintu bitujuje ubuziranenge, hashobora kuvamo impfu utateganyaga, uba ukoze icyaha cyo kwica utabigambiriye. Ababikoze barakurikiranwa.”
Yavuze ko iki cyaha gihanishwa igifungo cy’imyaka kuva kuri itatu kugera kuri itanu, anemeza ko muri iri perereza ryakozwe hari abatawe muri yombi bafunzwe n’abandi bagishakishwa.
Ati “Dufunze abantu bagera kuri 50 ndetse hari n’abihishe n’abahunze tugishakisha.”
Iri perereza ryakorewe ku nganda zisaga 207, hafungwamo 90 zaje zisanga izindi zari zarafunzwe na mbere yaho kuva Leta n’izindi nzego zitangiye kubona ikibazo cy’ingaruka z’ikoreshwa ry’inzoga zitujuje ubuziranenge.
Muri iri perereza hafashwe ibinyobwa bitujuje ubuzirangenge birangizwa. Hanfgijwe ibifite agaciro k’arenga miliyoni 716 Frw, ndetse ababifatiwemo bacibwa amande y’arenga miliyoni 314 Frw.








