Ku wa Gatanu tariki ya 7 Kanama 2026, Abanyarwanda bazizihiza umunsi mukuru w’Umuganura, wizihizwa buri mwaka mu rwego rwo gusangira umusaruro, kwishimira ibyagezweho mu iterambere no kubaka ubumwe.
Ku nshuro ya mbere, ku rwego rw’Igihugu ibirori byo kwizihiza uyu munsi bizabera mu Karere ka Rusizi, bikaba ari ubwa kabiri bizaba bibereye mu Ntara y’Iburengerazuba nyuma ya Rutsiro 2023.
Inteko y’Umuco igaragaza ko gutoranya aka Karere byakozwe mu rwego rwo gukomeza urugendo rwo kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda nk’indangagaciro Umuganura ubumbatiye.
Biri kandi mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda muri rusange n’Abanya-Rusizi by’umwihariko kurushaho gushimangira ubumwe n’ubudaheranwa.
Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ku Gipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda mu wa 2025 bugaragaza ko Akarere Rusizi kari ku rugero ruri hasi mu birebana n’Ubumwe n’Ubwiyunge kimwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Aka Karere kaza ku mwanya wa 30 n’amanota 92.10% ku bijyanye n’ishusho y’Ubumwe n’Ubwiyunge ndetse kakaza ku mwanya wa 21 n’amanota 89.60% ku bijyanye n’ishusho y’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Icyerekezo cyo kwizihiza Umuganura 2026 ni ukurushaho kunga ubumwe, guhugukira umurimo mu rwego rwo kurushaho kwigira, no gukomeza kuzirikana kudategereza ak’imuhana ndetse no kurangwa n’ubudaheranwa.
Mu kwizihiza Umuganura 2026, Abanyarwanda bazazirikana uruhare rw’umuco mu rugendo rwo kwigira kwabo, baharanira kwishakamo ibisubizo bashingiye ku muco wabo urangwa n’ubuntu, ubufatanye, gusangira n’ubudaheranwa.
Insanganyamatsiko y’Umuganura izagenderwaho muri uyu mwaka wa 2026 igira iti: “Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” ikangurira Abanyarwanda gukomeza kunga ubumwe, gushyira hamwe, guhugukira umurimo no kuwunoza.
Umuganura ni iki?

Umuganura ni imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami, ukaba wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga kugira ngo Igihugu kigire uburumbuke bw’imyaka.
Ijambo “Umuganura” rikomoka ku nshinga kuganura, bikaba ari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze. Wizihizwaga kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu muryango, aho ku rwego rw’Igihugu, wayoborwaga n’Umwami.
Umuganura waje gucibwa n’abakoroni mu wa 1925, ariko nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu wa 1962, abantu bakomeje kuwizihiza mu miryango ariko udafite agaciro nk’ako ufite kuri ubu.
Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu wa 2011, kugira ngo ukomeze kuba ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo.
Umuganura wizihizwa buri mwaka, ku wa Gatanu wa mbere wa Kanama.
Akarere ka Nyanza ni ko kamaze kwizihirizwamo Umuganura ku rwego rw’Igihugu inshuro nyinshi aho kuva mu 2011, ibi birori bimaze kuhabera nshuro eshanu, mu 2011,2012, 2015, 2018,2019.
Wabereye mu Karere ka Gasabo inshuro 2 mu 2013,2014 mu gihe utundi turere turimo Rulindo Gakenke na Musanze mu Majyaruguru, ndetse na Kayonza na Nyagatare mu Burasirazuba byahabereye inshuro imwe. Ni mu gihe Iburengerezuba, byabereye i Rutsiro mu 2023.








