sangiza abandi

Harimo n’urwa leta rwenga ikigage; Hafunzwe izindi nganda 101 zikora inzoga

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kugenzura Imiti n’Ibiribwa Rwanda FDA yatangaje ko yafunze izindi nganda 101 zenga inzoga mu Rwanda.

Ni icyemezo cyafashwe hashingiwe ku bugenzuzi bwakozwe n’iki kigo hagendewe ku mabwiriza agenga ubuziranenge no ku itangazo ryo ku wa 2 Kanama 2026 ryerekeye ifungwa ry’inganda zikora ibinyobwa bisembuye.

Ni Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere tariki 3 Kanama 2026.

Rigira riti “Mu rwego rwo kurengera ubuzima n’umutekano by’abaturage, Rwanda FDA iramenyesha abakora, abatumiza, abagurisha ku isoko, abacuruza ndetse n’abaturage muri rusange, ko hafashwe ingamba zikurikira kandi zigomba kubahirizwa uhereye igihe iri tangazo risohokeye.”

Zimwe mu nganda zafunzwe harimo Southern Province Investment Corporation (SPIC Ltd) rwenga ikigage ndetse leta ikaba yari yararushoyemo akayabo aho  rwengaga litiro ibihumbi 20 z’ikigage ku munsi ‘Ituro Ikigage’.

Harimo kandi na SECULA Ltd  iherutse gutsindira igihembo cy’indashyikirwa mu imurikabikorwa ry’ubuhinzi n’ubworozi ‘Agrishow 2026’.

Rwanda FDA yatangaje ko ifunze inganda 101 zikora ibinyobwa bisindisha zatangajwe ndetse ikuyeho n’impushya zose zari zarahawe izo nganda zo gukora ibyo binyobwa.

Yategetse abakora ibyo binyobwa byatangajwe guhita babikura ku isoko bakimara kubona iri tangazo.

Yanategetse kandi ba byiri nganda zafunzwe guhita basaba abakwirakwiza ibyo binyobwa ku isoko; kubikusanya no kubikura ku babiranguye bigasubizwa aho byakorewe.

Abakora ibyo binyobwa bategetswe kugeza kuri Rwanda FDA raporo y’igikorwa cyo kubikusanya mu gihe kitarenze iminsi itatu y’akazi uhereye igihe iri tangazo risohokeye.

Abakwirakwiza n’abacuruza ibinyobwa byavuzwe bategetswe guhita bahagarika kubikwirakwiza no kubigurisha, ndetse bagasubiza ibinyobwa bisigaye ku babibahaye, baba ababikwirakwiza cyangwa ababikora.

Rwanda FDA yavuze ko kutubahiriza aya mabwiriza bizatuma hafatwa izindi ngamba ziteganywa n’amategeko n’amabwiriza abigenga. Isaba ababinywa kubihagarika.

Yatangaje ko ibyapa byose byamamaza ibinyobwa bisembuye bigaragara ku rutonde rw’ibigo byahagaritswe bigomba guhita bikurwaho aho biherereye hose mu gihugu.

Yatangaje ko hakiri gukorwa ibikorwa byo kugenzura no kubahiriza amabwiriza ndetse hazatangazwa urundi rutonde.

Rwanda FDA yashimangiye ko izi ngamba zigamije kurinda ubuzima bw’abaturage no kureba ko ibicuruzwa bigera ku isoko byujuje ibisabwa.

Iki cyemezo gifashwe nyuma y’umunsi umwe Rwanda FDA itangaje ko yahagaritse inganda umunani zenganga inzoga ndetse no guhagarika impushya zose zo gutumiza mu mahanga ethanol, izwi kandi nka neutral spirit. Yanahagaritse gusuzuma ubusabe bushya bwo kuyitumiza.

Mu nganda zafunzwe hari n’urwo leta yubatse rwengaga ikigage

Photos:

[fluentform id="3"]