Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Damien Murwanashyaka yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe gahunda yo kugabanya amazi atunganywa n’inganda akameneka atageze ku baturage, akava ku gipimo cya 31% biriho ubu akagera kuri 15% mu rwego rwo kongera amazi agera aho akenewe.
Ibi yabigarutseho ubwo we na mugenzi we w’ubucuruzi, Antoine Marie Kajangwe bari bitabye Inteko Rusange ya Sena mu izina rya Minisitiri w’Inntebe, ngo batange ibisubizo mu magambo ku bigiye gukorwa mu gukuraho imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda.
Mu bikorwaremezo Sena yagaragaje ko bigikenewe kwihutishwa mu byanya byahariwe inganda, harimo amazi, umurimo w’amashanyarazi, imihanda ya kaburimbo n’ibindi.
Ku cyijyanye n’amazi, Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko kugira ngo amazi yiyongere haboneke ajya mu byanya by’inganda, Leta ifite imishinga iri kongererwa ubushobozi ndetse n’iteganya kubakwa ariko ikanita ku gukemura ikibazo cy’ameneka atageze aho agomba kugera.
Ati “Kugirango twongere amazi, Guverinoma iri gushaka uburyo igabanya amazi akorwa n’inganda ariko akameneka.”
Yakomeje agira ati “Aka kanya turi ku kigero cya 31% by’amazi akorwa n’inganda ariko ntagere ku muturage ariko tukaba dushaka kugabanya icyo gipimo tukageza kuri 15% kugira ngo amazi akorwa abashe kugera ku baturage ndetse n’inganda ziyakeneye.”
Yavuze ko ibi bizatuma amazi yiyongeraho metero kibe 8,400 mu mpera z’uyu mwaka wa 2026, ndetse na metero kibe 14,000 mu mpera za 2027.
Minisitiri Murwanashyaka yashimangiye ko mu kongera amazi aboneka, hari imishinga itatu iri gukorwa mu Mujyi wa Kigali, harimo uwo gutunganya Uruganda rwa Nvoze III, uzarangira mu mpera z’Ukwakira uyu mwaka, rukazaba rwongerewe ubushobozi bwa metero kibe 25,000 z’amazi ruzajya rutanga ku munsi.

Hari kandi umushinga wo kongerera ubushobozi uruganda rwa Kanzenze muri Bugesera, uzarangira mu mpera za Werurwe 2027 aho amazi rwatanganga aziyongeraho metero kibe 10,000 ku munsi.
Hari no kubakwa uruganda rwa Karenge ruzajya rutanga metero kibe 36,000 z’amazi ku munsi, rukaba ruzuzura mu mpera za Werurwe 2027. Ibi byose ni ibigamije kongera ingano y’amazi aboneka kugirango hagire agera mu byanya by’inganda kandi ku buryo buhagije.
Hari indi mishinga yo kongera ingano y’amazi Minisitiri Murwanashyaka yakomojeho, ariyo uw’uruganda rwa Nvoze IV uzatangira mu 2027 aho uru ruganda rw’amazi ruzaba rufite ubushobozi bwo gutanga metero kibe 150,000 ku umwaka.
Ruzajya rwongererwa ubushobozi aho hazakorwa phase ya 3 n’iya kane buri imwe ikajya yongeraho ubushobozi bwo gutanga meterokibe 150,000 ku munsi.
Yatangaje ko Guverinoma ifite gahunda yo kuba u Rwanda rwamaze kwihaza ku mazi mu Mujyi wa Kigali muri 2030.
Uretse mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko Leta ifite imishinga muri buri ntara na buri karere izagenda izamura ingano y’amazi aboneka.
Ku bijyanye no kongera umuriro, Minisitiri Murwanashyaka yavuze ko Leta iri gukora ku mishinga itanu igamije kongeraho megawate 322, irimo uwa Nyabarongo ya II, Rukara VI, nyundo n’indi ijyanye n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.









