Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) yasabye Minisiteri y’Ubutabera gukorana n’Urwego rw’Ubushinjacyaha kugira ngo hakurikiranwe ibigo byakoresheje amafaranga ya Leta nabi.
Iki cyemezo kiri mu myanzuro yemejwe n’iyi komisiyo ku wa Kabiri, tariki ya 4 Kanama 2026, nyuma yo gusuzuma raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku micungire y’ingengo y’imari y’umwaka warangiye 2025-2026.
PAC yagaragaje ko hari amafaranga menshi yakoreshejwe n’inzego zitandukanye ariko hakabura inyandiko cyangwa ibisobanuro bihagije byerekana uko yakoreshejwe.
Mu rwego rw’Igihugu rushinzwe guteza imbere imyubakire (RHA), PAC yabajije impamvu amafaranga arenga miliyoni 45,7 Frw yakoreshejwe mu kugura ubwatsi bw’ubukorano bwashyizwe kuri Stade ya Huye, nyamara hakaba hatagaragajwe ibisobanuro bihamye by’imikoreshereze yayo.
Iyi Komisiyo yanagaragaje impungenge ku mafaranga arenga miliyoni 340 Frw yongewe ku ngengo y’imari yari yaragenewe imirimo yo kubaka inganda zitunganya amazi yanduye ku bitaro bya Muhima na Bushenge, kandi amasezerano y’iyo mirimo atarigeze avugururwa.
Ikindi kibazo cyagaragajwe ni icy’isosiyete RUGC Ltd, ishami ry’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yakoresheje miliyari 1,5 Frw mu kugura ibikoresho byo mu gikoni byagombaga gukoreshwa muri hoteli itaranubakwa.
PAC yavuze ko ibyo bikoresho bimaze imyaka itatu bibitse kuva mu 2023, aho bitangwaho amafaranga miliyoni 1,8 Frw buri kwezi yo kubicunga bitewe n’uko inyubako byagombaga gukoreshwamo itaruzura.
Yavuze ko kandi RUGC Ltd itabashije gusobanura uko yakoresheje amafaranga angana na miliyari 3,34 Frw kuko itatanze inyandiko zibihamya.
Umuyobozo Mukuru wa PAC, Valens Muhakwa, yavuze ko hari imishinga yadindiye avuga gutinda kurangiza imishinga ya Leta bikomeje kugaragara nk’imwe mu mbogamizi zikomeye zibangamiye ibikorwa by’iterambere.
Yasobanuye ko hari imishinga yemejwe ndetse igenerwa ingengo y’imari, ariko igatinzwa kubera kongera igihe cy’amasezerano, ubukererwe mu itangwa ry’amasoko n’itinda mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu mishinga yavuzwe harimo iy’imihanda ihuza ibihugu, amashuri ya G+, Umushinga wo Kwihutisha Ikoranabuhanga mu Rwanda (Rwanda Digital Acceleration Project) ndetse n’imishinga ishyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB).
Yanagaragaje ko hari ibigo byaguze ibikoresho bihenze ariko bikaba bitaratangira gukoreshwa.
Ikindi kigo PAC yagarutseho ni WASAC, aho yavuze ko hakigaragara ubukererwe mu guha amazi abafatabuguzi bashya, amazi menshi atunganywa ntakoreshwe ndetse no gutinda gushyira mu bikorwa imishinga, harimo n’umushinga wa Kigali Centralised Sewage System.
Iyi Komisiyo kandi yasabye Inteko Ishinga Amategeko gutumiza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo kugira ngo asobanure ingamba ziri gufatwa mu gukemura ibibazo by’amasoko, kubungabunga ibikorwaremezo no gutunganya amazi.
Mu rwego rw’uburezi, PAC yagaragaje ibibazo biri muri gahunda ya Smart Education, birimo ibikoresho byangiritse bitarasanwa ndetse n’umuyoboro wa internet ukiri ikibazo mu mashuri menshi.
Komisiyo ikaba yasabye MINEDUC gukemura ibyo bibazo mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Rwanda Polytechnic yasabwe gusubiza 256.609.957 y’ingwate (caution) yatanzwe n’abanyeshuri mu bihe bitandukanye, byose bigakorwa mu gihe kitarenze amezi atandatu.
Mu rwego rw’ubuzima, Minisiteri y’Ubuzima yahawe amezi 12 yo gukemura ibibazo birebana n’inganda zitunganya amazi yanduye n’ibyuma bitwika imyanda yo kwa muganga bikiri mu mavuriro atandukanye mu gihugu.
MINISANTE kandi isabwa kugaruza amafaranga miliyoni 26,3 Frw yishyuwe rwiyemezamirimo na RBC arenga kuyagombaga kwishyurwa mu mushinga wo kubaka incinerators 24 ku bigo nderabuzima bitandukanye, bikazakorwa bitarenze amezi atatu.
PAC kandi yasabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kwihutisha imishinga imaze igihe yaratinze kurangira, irimo umuhanda Base–Kidaho, umushinga w’ubwato bwa Nkombo, amashuri ya G+ ari i Musanze, umushinga w’amazu ahendutse wa Bumbogo no kubaka uruganda rutunganya amazi yanduye i Kigali.
Yanayisabye gusobanura ingamba iri gufatwa kugira ngo imihanda yubakwa irusheho kuramba.
Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabwe gukemura ibibazo byagaragaye mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kubaka imihanda ku bufatanye bw’abaturage n’Umujyi wa Kigali bikazakorwa bitarenze amezi atandatu.
Harimo kandi gukemura ikibazo cy’abaturage bubakiwe n’Akarere ka Nyabihu ahatemewe guturwa kuko ari mu gace k’ubuhumekero bwa Pariki y’Ibirunga, bikazakorwa mu gihe kitarenze amezi 12.
Mu byasabwe Minisitiri w’Intebe harimo gukemura ibibazo bikigaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana, binyuze mu gutanga inyunganiramirire (Fortified Blended Food- FBF). Ibi bibazo bishingiye ku kutanoza ihuzabikorwa n’igenamigambi rihuriweho n’inzego zirebwa n’iyi gahunda ari zo MINISANTE (RBC na RMS), MIGEPROF (NCDA) na MINALOC (Uturere).
Abadepite kandi basabye ko hakurikiranwa amafaranga yatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Tekinike Imyuga n’Ubumenyingiro (RTB), mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Bugesera.
Mu rwego rw’ubuhinzi, PAC yagaragaje ko hari imishinga nayo yakererewe, harimo ikigo cyororerwamo amatungo cya Nyamagabe cyagombaga kuzura muri Gashyantare 2024, ariko kugeza mu 2025 cyari kitaratangira kubakwa.
PAC yakoze ibikorwa byo kubariza mu ruhame inzego n’ibigo bya Leta 76 byatoranyijwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta hashingiwe ku byagaragayemo ibibazo bikomeye byagaragaye mu mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta no kudashyira mu bikorwa inama zatanzwe.









