sangiza abandi

Abakoresha eKash biyongeyeho 166%

sangiza abandi

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe eKash bukomeje kwitabirwa n’Abanyarwanda n’abaturarwanda, aho kuva bwatangira gukoreshwa ku wa 14 Nyakanga 2026 bumaze gutanga umusaruro ushimishije.

Mu itangazo BNR yashyize hanze kuri uyu wa 5 Kanama 2026 yavuze ko eKash yatangira gukoreshwa kuva ku wa 14 Nyakanga 2026 mu gihugu hose, ibikorwa byo kohereza no kwakira amafaranga bisaga miliyoni 10.5 byamaze gukorwa, kandi 98.6% byabyo bikaba byaragenze neza.

Iyi banki yagaragaje kandi ko abakoresha eKash bamaze guhererekanya amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 960 Frw, mu gihe umubare w’abayikoresha wazamutse ku kigero cya 166%.

BNR yagaragaje ko abakoresha eKash bavuye ku bantu 740,787 bariho muri Kamena 2026 bagera kuri 1,971,522 mu mpera za Nyakanga 2026. Ishimira abaturarwanda uburyo bakomeje kuyoboka gukoresha eKash.

Yagize iti “BNR ishimiye Abanyarwanda n’abaturarwanda uburyo bakiriye eKash ndetse n’uruhare bakomeje kugira mu kuyikoresha no gutanga ibitekerezo bigamije kurushaho kunoza imikorere yayo”.

BNR yavuze ko nubwo ibikorwa byinshi byo kohereza no kwakira amafaranga byagenze neza, ariko ko ibibazo byagaragaye biri gukemurwa n’ibigo by’imari bireba, mu gihe na yo ikomeje kugenzura uko bikemurwa.

Yanatangaje ko ubukangurambaga bwo kumenyekanisha eKash ku rwego rw’igihugu bwatangiye kandi buzakomeza, hagamijwe gufasha abaturage gusobanukirwa neza imikorere y’ubu buryo bushya bwo kwishyurana.

BNR yasabye abakoresha eKash bahura n’imbogamizi kubanza kwegera ibigo by’imari bakorana na byo kugira ngo babafashe.

Ku wa 14 Nyakanga 2026 ni bwo Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangije uburyo bwo kwishyurana amafaranga buhendutse kandi buhuriweho n’ibigo by’imari bitandukanye bitwa (RNDPS/eKash).

Ubu buryo butuma abakiliya bashobora kohereza no kwakira amafaranga ndetse bagakora ubwishyu hagati y’ibigo by’imari bidahuje imiterere, ariko bakabikora mu buryo bworoshye kandi ku giciro kiri hasi kuko kohereza amafaranga ari munsi ya miliyoni 10 Frw ku kiguzi cya 20 Frw.

Abakoresha eKash biyongeyeho 166%

Photos:

[fluentform id="3"]