Ikipe ya Mukura VS&L yo mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo yakiriye umutoza wayo mushya Momcilo Medic ndetse asuhuza ikipe mu myitozo mbere yo gutangira akazi nk’umutoza mukuru w’iyi kipe.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Kanama 2026 nibwo umutoza mushya wa Mukura VS&L uturuka muri Serbia, Momcilo Medic yasesekaye mu Rwanda ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe ndetse ahita afata imodoka yerekeza mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo yitegura gutangira akazi.
Umutoza Momcilo Medic yageze ku kibuga cya Kamena asanga ikipe iri mu myitozo ya nimugoroba, asuhuza abakinnyi mbere yo gutangira akazi.
Momcilo Medic w’imyaka 64 y’amavuko ntabwo ari mushya muri aka karere kuko yatoje ikipe ya Flambeau du Centre yo mu Burundi ndetse atwarana nayo igikombe cya Shampiyona cya 2021/22, yatoje kandi amakipe ya Messager Ngozi na Royal Vision.
Momcilo Medic yanyuze no mu yandi makipe atandukanye yo muri Afurika arimo Orlando Pirates na Tshakhuma Tsha Madzivhandila zo muri Afurika y’Epfo, Enyimba FC yo muri Nigeria, Ashanti Gold na King Faisal FC zo muri Ghana na Power Dynamos yo muri Zambia.
Mukura yarimaze igihe ishaka umutoza nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Canisius wayitoje mu mwaka ushize w’imikino wa 2026/27, kuri ubu wamaze kwerekeza mu ikipe ya Amagaju FC yo mu karere ka Nyamagabe.
Mukura yanyujijemo yumvikana n’umutoza Tomáš Trucha ukomoka muri Repubulika ya Czech ndetse agera i Huye yitegura gutangira akazi ariko impande zombi ziza gutandukana uyu mutoza adatoje na rimwe ari we ubisabye kuko yari amaze kubona indi kipe byatumye na Mukuru ibyungukiramo amafaranga akabakaba miliyoni 15 FRW.
Kuri ubu Mukura VS&L ikomeje imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27 ndetse yamaze gusinyisha abakinnyi bashya barimo umuzamu Ndagijimana Leandre wavuye muri Gasogi United, Niyonizeye Telesphore na Abumuremyi bavuye muri AS Muhanga, rutahizamu w’umugande Freedom Mungudit wavuye muri Lugazi FC, Dusabimana Olivier ukina mu kibuga hagati wavuye muri Unity FC na Niyonkuru Sadjati wavuye muri Etincelles FC.
Iyi kipe yambara umuhondo n’umukara kandi yongereye amasezerano abakinnyi barimo Irumva Justin wongereye amasezerano y’imyaka 2 na Agyenim Boateng Mensah wongereye amasezerano y’umwaka umwe, ndetse yanazamuye abakinnyi batatu bavuye mu ikipe y’abato aribo Tuyishime Kennedy, Ndagijimana Ashirafu na Ishimwe Jean Pierre.











