sangiza abandi

Mukura VS&L yungutse miliyoni 15 Frw mu gutandukana n’umutoza Tomáš Trucha

sangiza abandi

Ikipe ya Mukura VS&L yungutse hafi miliyoni 15 Frw nyuma yo gutandukana n’umutoza Tomáš Trucha atayitoje na rimwe nk’uko byari bikubiye mu masezerano y’impande zombi.

Kuri uyu wa Mbere tariki 20 Nyakanga 2026 nibwo ikipe ya Mukura VS&L yatandukanye n’umutoza Tomáš Trucha ukomoka muri Repubulika ya Czech biturutse ku busabe bwe kubera indi kipe yamushate y’Iburayi kandi ikaba yamuhaga amafaranga menshi.

Ibi byatumye uyu mutoza wari wamaze kugera i Huye, akanagirana ibiganiro imbonankubone n’ubuyobozi bwa Mukura, asaba ko basesa amasezerano bari bagiranye, nyamara muri aya masezerano hari hakubiyemo ingingo ivuga ko uruhande ruzasaba gusesa amasezerano rugomba kwishyura amezi ane y’imperekeza ugendeye ku mushahara w’uyu mutoza.

Amukuru yizewe Umunota wamenye ni uko Tomáš Trucha yagombaga kuzajya ahembwa miliyoni 3 n’ibihumbi 700 Frw, bivuze ko kugira ngo yemererwe gutandukana na Mukura yasabwaga kwishyura akabakaba miliyoni 15 Frw zihwanye n’amezi 4 nk’uko byari bikubiye mu masezerano.

Ni muri ubu buryo Mukura VS&L yungutse amafaranga n’ubwo yagumye ku isoko ryo gushaka umutoza mushya uzayitoza mu mwaka utaha w’imikino nyuma yo gutandukana na Nshimiyimana Canisius wamaze kugirwa umutoza wa Amagaju FC.

Mukura iri mu makipe ataratangira imyitozo yitegura umwaka utaha w’imikino wa 2026/27, gusa n’ubwo yamaze gutakaza bamwe mu bakinnyi bayifashaga mu mwaka ushize w’imikino barimo Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Zuberi bagiye muri Rayon Sports.

Mukura imaze gusinyisha abakinnyi barimo umuzamu Ndagijimana Leandre wavuye muri Gasogi United, Niyonizeye Telesphore wavuye muri AS Muhanga, Abumuremyi, rutahizamu w’umugande Freedom Mungudit wavuye muri Lugazi FC, Dusabimana Olivier ukina mu kibuga hagati wavuye muri Unity FC, naho Irumva Justin yamaze kongera amasezerano azamugeza muri 2028.

Photos:

[fluentform id="3"]