sangiza abandi

Umuco wacu tuwuhungure ibiwica tuwuteremo ibiwutera gukura- Minisitiri Bizimana

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Jean Damascéne Bizimana,  yasabye Abanyarwanda kuzirikana indangagaciro z’umuco Nyarwanda Umuganura ubibutsa, zirimo gukunda Igihugu, ubupfura, umurava, kwiyubaha, n’izindi bakirinda kirazira nko kwiyandarika n’izindi.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Karere ka Rusizi kwizihiza ku rwego rw’Igihugu, kuri uyu wa Gatanu tariki 7 Kanama 2026.

Minisitiri Bizimana yavuze ko  Umuganura atari umwanya wo gusangira ibyagezweho gusa ahubwo ari n’igihe cyiza cyo kuzirikana inzira n’uburyo wakoreshejwe kugira ngo bigerweho, no kurwanya ko ibyonnyi byona ibyagezweho birimo ubusinzi, kwiyandarika, n’ibindi bizabisenya.

Yagize ati “ Gukorera hamwe, kudacika intege, kwihangana, kwitanga, n’andi mahame mbonezamurimo, ni yo twashyize imbere, dushyira imbere ingengamyitwarire yatumye umusaruro mwiza ugerwaho. “

Yabasabye kwamagana burundu ingeso mbi zirimo kwiyandarika, ubusinzi no gukoresha ibiyobyabwenge kuko bidindiza iterambere ry’abaturage n’igihugu muri rusange. 

Yagize ati “Ibi ni ubutindi tugomba kwamagana. “Umuco wacu nituwuhungure ibiwica, tuwinjizemo ibiwutera gukura ugana hejuru, tuwinjizemo ibituma ugomba guhora ari nta makemwa. Nitwiyubahe twirinde kwigira ubusa, kwigira abashenzi, n’impfabusa. Nguwo Umunyarwanda u Rwanda rwifuza. Ngicyo igisobanuro nyacyo cy’Umuganura.” 

Yashimangiye ko gusigasira umuco Nyarwanda, kwirinda kirazira no gushyira imbere indangagaciro ari byo abaturage bakwiye gukora, bakirinda ibiyobyabwenge birimo inzoga zitujuje ubuziranenge, urumogi n’ibindi.

Ati “Iki gihugu cyacu twazahuye tugikuye mu rwobo rwa bayanga ntabwo kigomba kwicwa n’ibiyobyabwenge, ubwomanzi n’ingeso mbi izo ari zo zose. Tugomba kubirwanya tukabitsinda ntitugomba kubirebera.”

Minisitiri Bizimana kandi yaganuje abaturage b’i Rusizi ku musaruro wabonetse harimo n’imbuto, ku batarabashije kweza  nk’abandi. Yoroje kandi inka imiryango umunani yo muri aka Karere.

Yashimye abageze ku musaruro mwiza, nk’uko yabyeretswe ubwo yasuraga ibikorwa nzamurabukungu by’aka Karere birimo ubuhinzi bw’umuceri, ikawa, icyayi, gukora sima, uburobyi no gutunganya amafi ndetse n’ibindi bitandukamnye biteza imbere abaturage b’i Rusizi.

Yabibukije ko mu kubyishimira baganura, bigomba kujyana no gusobanukirwa neza Umuganuro icyo ari cyo ndetse n’indangagaciro ubumbatiye zirimo gukorana umurava, gukunda igihugu no kunga ubumwe.

Umuganura ni imwe mu nzira z’ubwiru 18 zariho ku ngoma ya cyami, ukaba wari inzira ikubiyemo imihango yakorwaga kugira ngo Igihugu kigire uburumbuke bw’imyaka.  

Ijambo “Umuganura” rikomoka ku nshinga kuganura, bikaba ari igikorwa cyo kwishimira no gusangira umusaruro weze. 

Umuganura wizihizwaga kuva ku rwego rw’Igihugu kugera mu muryango, aho ku rwego rw’Igihugu, wayoborwaga n’Umwami.

Waje gucibwa n’abakoloni mu 1925, ariko nyuma y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge mu 1962, abantu bakomeje kuwizihiza mu miryango ariko udafite agaciro nk’ako ufite kuri ubu. 

Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanda yagaruye Umuganura mu 2011 kugira ngo ukomeze kuba ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo. 

Kuva icyo gihe ni ubwa mbere wari wizihirijwe mu Karere ka Rusizi, waherukagamo mu 1894.

Photos:

[fluentform id="3"]