Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga Urusobe rw’Ibinyabuzima (Rwanda Nature Foundation), Eugène Mutangana, yavuze ko abana b’Ingagi 22 ari bo bazitwa amazina mu birori bigiye kuba ku nshuro ya 21.
Ibi birori bizabera mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze tariki ya 4 Nzeri, 2026.
Kuva ibirori byo Kwita Izina byatangira mu 2005, abana b’Ingagi 438 bamaze guhabwa amazina.
Mutangana, yavuze ko buri mwana w’Ingagi uvuka ari igisobanuro cy’akazi gakomeye gakorwa n’abantu bakurikirana ubuzima bwazo ndetse bakareba ko zibona ibyangombwa byose zikenera kugira ngo zibashe kubaho no kororoka.
Yagize ati “Kwita Izina ni umunsi wo kwizihiza ubufatanye. Iterambere twishimira uyu munsi ni umusaruro w’abantu benshi bakorera hamwe bagamije kugera ku ntego imwe.”
Mu Kwita Izina ku nshuro ya 21, u Rwanda ruzatangiza umushinga wa Smart Green Village, uri muri gahunda yo kongera ubudahangarwa bw’abaturage bo mu gice cy’Ibirunga no kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.
Iyi gahunda iteganya kongera ubuso bwa Pariki kuri hegitari 3,740, mu rwego rwo kongera ahantu ingagi zo mu misozi zishobora gutura, hakiyongeraho hafi hegitari 6,620 z’ahantu hazafasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukoresha ubutaka mu buryo burambye
Ibirori byo Kwita Izina abana b’Ingagi muri uyu mwaka bigiye kuba mu gihe urwego rw’ubukerarugendo bw’u Rwanda rukomeje gutera imbere.
Mu mwaka wa 2025 ubukerarugendo bwinjirije Igihugu miliyoni $685, avuye kuri miliyoni $647 mu 2024. Ibi byajyanye n’uko u Rwanda rwakiriye abashyitsi miliyoni 1,49, umubare wiyongereyeho 9% ugereranyije n’umwaka wabanje.
Muri uwo mwaka Pariki z’Igihugu z’u Rwanda zakiriye abashyitsi 155.394 zinjiza miliyoni $40,8.
Mu 2025, Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ni yo yakomeje kuza ku isonga mu kwinjiza amafaranga menshi, aho yinjije miliyoni $35,8, hafi 88% by’ayinjiye yose avuye muri za pariki.
Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ni yo yagize ubwiyongere bwihuse kurusha izindi mu mubare w’abayisura, ibintu bisobanurwa ko byaturutse ku bikorwa bishya by’ubukerarugendo birimo ‘Zipline’ no kugendera ku migozi.
Ni mu gihe Pariki y’Igihugu y’Akagera ikomeje kwagura no kongera amahitamo u Rwanda ruha ba mukerarugendo mu bijyanye no gusura inyamaswa zitandukanye.









