sangiza abandi

Dore ibyago bigutegereje niba ukora amasaha y’umurengera

sangiza abandi

Tugeze mu bihe aho gushaka imibereho kwa muntu byatsikamiye uburenganzira bw’imibiri n’ubwonko byacu. Kubera gushaka iterambere, abantu bamwe bahugiye mu gukorera amafaranga bibagirwa ko bashobora kuyakorera ariko bakayamara bayivuzamo bitewe n’uko batigeze babona umwanya uhagije wo kuruhura imibiri yabo.

Isi iri gutera imbere ku rwego rw’uko amasaha 24 agize umunsi hari abantu yabanye make ku buryo babaye bafite ubushobozi bategeka ko yongerwa bitewe n’ibyo bumva bashaka gukora mu munsi ariko igihe kikababana iyanga, bagafata umwanzuro wo gukora amasaha y’umurengera rimwe na rimwe rikabakeraho.

Mu gihe abandi baba bari kubyuka ngo batangire umunsi wabo, hari abandi baba bamaze ijoro ryose bari mu kazi. Ucunga umutekano aba ategereje gusimburwa, umukozi ukora muri serivisi zitangwa amasaha 24/24 aba atashye, abaganga n’abaforomo bagikurikirana abarwayi, mu gihe hari n’umushoferi cyangwa umumotari ugiye gukomerezaho nyuma yo kurara ijoro akata umuhanda.

Abantu bamwe bahitamo gukomeza gukora nyuma y’amanywa bagafata umwanzuro wo gukomerezaho na nijoro bavuga ko bararyama ku manywa y’umunsi ukurikiyeho. Ese wari uziko ibyo ari bibi ku mikorere y’umubiri n’ubwonko byacu.

Gutaha mu gitondo umuntu akaryama ntibivuze ko asinzira neza ku buryo umubiri n’ubwonko biruhuka bihagije. Kuryama ku manywa; Izuba riba ryarashe, urusaku ari rwinshi mu muhanda kandi nyamara umubiri n’ubwonko biba bikeneye kuruhuka nyuma y’amasha menshi biri gukora.

Ubushakashatsi bwerekana ko gukora nijoro n’amasaha menshi bishobora kongera ibyago byo; kurwara indwara z’umutima, diyabete, kubura ibitotsi, impanuka n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Mu 2016, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima WHO n’Irishinzwe Umurimo (ILO) byabaruye abantu 745,000 bapfuye bazize stroke n’indwara y’umutima bifitanye isano no gukora amasaha 55 cyangwa arenga mu cyumweru.

Ubusanzwe umubiri w’umuntu ugira gahunda karemano y’amasaha 24 izwi nka circadian rhythm, ifasha kugena igihe umuntu aba maso, igihe asinzira ndetse n’indi mikorere itandukanye y’umubiri.

Iyo umuntu ari gukora nijoro, aba asabwa kuba maso mu gihe umubiri wakabaye uruhuka.

Mu 2019, Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ubushakashatsi kuri Kanseri, IARC, cyashyize akazi k’ijoro mu cyiciro cya Group 2A, bivuze ko ari ikintu gishobora gutera kanseri ku bantu. IARC yagaragaje ibimenyetso by’isano hagati y’akazi k’ijoro na kanseri zirimo iy’ibere, prostate, colon na rectum. Nubwo bitavuze ko umuntu wese ukora nijoro azarwara izi kanseri.

Ubushakashatsi bwatangajwe muri Nzeri 2025 bwasesenguye ubushakashatsi 23 ku isano iri hagati y’akazi k’ijoro n’indwara z’umutima n’imitsi.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko abantu bakora nijoro ibyago byo kurwara indwara z’umutima n’imitsi byiyongeraho 13%, ugereranyije n’abakora ku manywa. Mu gihe ibyago byo gupfa bazize izo ndwara, byiyongeraho 27%.

Mu Ukuboza 2024, ubundi bushakashatsi bwarebye isano hagati y’akazi k’ijoro na diyabete yo mu bwoko bwa kabiri. Bwagaragaje ko abakozi bakora nijoro bari bafite ibyago byo kurwara diyabete byiyongereyeho 30% ugereranyije n’abakora ku manywa.

Abari bamaze imyaka irenga 10 bakora akazi k’ijoro bagaragaje ibyago byinshi kurusha abari bamaze imyaka 10 cyangwa munsi yayo bakora ku manywa.

WHO na ILO byagaragaje ko abantu bakora amasaha 55 cyangwa arenga mu cyumweru bafite ibyago byo kurwara stroke no gupfa bazize indwara y’umutima byiyongeraho 17%, ugereranyije n’abakora amasaha 35 kugeza kuri 40 mu cyumweru.

Mu 2016, gukora ayo masaha menshi byagize uruhare mu rupfu rw’abantu 745,000 ku isi, barimo 398,000 bapfuye bazize stroke na 347,000 bazize indwara y’umutima.

Hari nanone kandi izindi ngaruka z’ako kanya zituruka ku gukora ijoro cyangwa amasaha menshi, zirimo amakosa n’impanuka.

Ubushakashatsi bwakozwe mu 2011 ku isano riri hagati y’akazi k’ijoro, gukora amasaha menshi n’impanuka, bwagaragaje ko ubwiyongere bw’impanuka zibitutseho bwari hagati ya 50% na 100%.

Akazi k’ijoro gashobora kandi kugira uruhare mu bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, cyane cyane iyo gahujwe no gukora masaha menshi na stress.

Nawe rero niba ukora ibi tumaze kuvuga wabona ayo mafaranga uri kurara amajoro ukorera bizarangira ashiriye mu kwivuza uburwayi watewe no kuyakorera kandi ushaka ko uzakugoboka mu masaziro.

Photos:

[fluentform id="3"]