Ikigo gishinzwe Ubuziranenge muri Kenya (KEBS) cyatangaje ko ibinyobwa bisembuye bitanu bikorerwa muri icyo gihugu biherutse guhagarikwa by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda, byakorewe isuzuma ryimbitse, bigasangwa byujuje ubuziranenge n’ibisabwa n’amategeko.
Ni ibinyobwa byari byahagaritswe by’agateganyo na Rwanda Food and Drugs Authority (Rwanda FDA) ku wa 5 Kanama 2026, nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe ku bicuruzwa bisembuye bimwe na bimwe biri ku isoko ry’u Rwanda.
Mu itangazo KEBS yasohoye ku wa 11 Kanama 2026, yavuze ko yakurikiranye iki kibazo ndetse ikongera gukora isuzuma ryihariye ku bicuruzwa bitanu byakorewe muri Kenya.
Ibyo bicuruzwa birimo Gilbey’s Gin, ikorwa na Kenya Breweries Ltd; Kenya King Gin na Safari Gin bikorwa na London Distillers Kenya Ltd; ndetse na Avalon na Sweet Berry Potable Spirits, bikorwa na Zheng Hong (K) Ltd.
KEBS yavuze ko ibyo bicuruzwa byose byari bisanzwe bifite ibimenyetso by’ubuziranenge kandi ko byari byaranyuze mu isuzuma ry’uko byujuje ibipimo bisabwa muri Kenya no mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Nyuma y’itangazo rya Rwanda FDA rihagarika ibyo binyobwa, KEBS yavuze ko yahise itangira isuzuma ryimbitse, harimo inyandiko z’icyemezo cy’ubuziranenge, raporo za laboratwari, igenzura ry’isoko ndetse n’igenzura ry’inganda zibikora.
KEBS ivuga ko yikoreye isuzuma ryimbitse kuri izi nzoga
Iki kigo cy’Ubuziranenge muri Kenya cyagaragaje ko hagati ya tariki ya 7 na 10 Kanama 2026, cyakoze ubugenzuzi bwihariye ku nganda zikora ibi bicuruzwa ndetse gifata n’ingeri nshya z’ibicuruzwa kugira ngo zipimwe muri laboratwari.
Iri suzuma ryibanze ku buryo ibicuruzwa bikorwamo, imicungire y’ubuziranenge,isuku, imiterere y’amacupa ndetse n’imikorere y’inganda ijyanye n’amahame yo gukora ibicuruzwa.
KEBS yavuze ko ibisubizo bya laboratwari byagaragaje ko ibyo bicuruzwa bitanu byujuje ibisabwa n’ibipimo by’ubuziranenge bya Afurika y’Iburasirazuba, birimo ibipimo bya gin n’iby’ibinyobwa bisembuye. Mu byapimwe harimo igipimo cya alcohol, methanol, izindi alcohol zishobora kuboneka mu binyobwa, n’ibindi.
KEBS ivuga ko n’inganda zabyo zujuje ibisabwa
Uretse ibicuruzwa ubwabyo, KEBS yavuze ko ubugenzuzi bwakozwe mu nganda zabikora bwagaragaje ko zikora hubahirizwa ibisabwa mu bijyanye n’ubuziranenge, umutekano n’amabwiriza agenga umusaruro.
Iki kigo kandi cyavuze ko cyasubiye mu bisubizo by’ibipimo bya laboratwari byakozwe mbere, bigaragaza ko ibi bicuruzwa byari byujuje ibipimo bisabwa igihe byahabwaga ibyemezo by’ubuziranenge ndetse no mu igenzura ry’isoko ryari ryakozwe mbere.
KEBS yavuze ko mu igenzura risanzwe ry’isoko ry’umwaka w’ingengo y’imari wa 2024/2025, yigeze gufata no gupima ubwoko 69 bw’ibinyobwa bisembuye biri ku isoko rya Kenya, bigasangwa byujuje ibisabwa n’ibipimo byabyo.
U Rwanda na Kenya biri mu biganiro
KEBS yavuze ko ikomeje gukorana na Rwanda FDA ndetse n’izindi nzego zishinzwe ubuziranenge n’umutekano w’ibicuruzwa mu karere, kugira ngo hamenyekane neza impamvu zatumye ibi bicuruzwa bihagarikwa by’agateganyo mu Rwanda ndetse hashakwe igisubizo binyuze mu buryo bwashyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.
Iki kigo cyashimangiye ko gifite icyizere ku buryo bwacyo bwo kugenzura ubuziranenge bw’ibicuruzwa kandi ko kizakomeza gukorana n’inzego bireba mu kurinda abaguzi no guteza imbere ubucuruzi bukurikiza amategeko mu karere.








