Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana yavuze ko iyo igihugu kidahuguruka ngo kirwanye inzoga zitujuje ubuziranenge cyivuye inyuma zari gushyira igihugu mu kangaratete ku buryo icyizere cyo kubaha ku Banyarwanda cyari kuva ku myaka 70 kiriho ubu kikagera kuri 50.
Minisitiri yavuze ko umutekano w’igihugu udahungabanywa n’urugamba rw’amasasu gusa ahubwo ko hari n’ibindi bishobora kuwuhungabanya birimo n’ubusinzi bukabije ku baturage bagituye.
Yasobanuye ko icyemezo cyo guca inzoga zizwi nk’ibyuma cyafashwe nyuma yo gusanga ko zitabangamiye urwego rw’ubuzima gusa ahubwo ko zibangamiye umutekano w’igihugu muri rusange nubwo hari abo zari zitunze.
Yagize ati “ Izi nzoga rero muvuga zitwa ibyuma nubwo hari abo zari zitunze ariko zica benshi cyane kandi ni rwicaruhoze kuko zica buhoro buhoro. Kandi yo uvuze ngo umuntu yapfuye abarwaye baba ari benshi”.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko ubusinzi ari kimwe mu bintu bishobora koreka igihugu kikisanga mu manga aho yatanze urugero rw’aho byabaye mu bindi bihugu nko mu Rusiya aho mu 1900 icyizere cyo kubaho cyageze ku myaka 50 kivuye kuri 70 bitewe n’inzoga yitwa Vodka avuga ko no mu Rwanda ari ho byaganaga.
Yagize ati “Natwe twarebaga mu myaka iri mbere tukabona izi nzoga nizikomeza icyizere cyo kubaha ku Banywarwanda cyari kuzamanuka kikava ku myaka 70 kiriho ubu kikazagera kuri 50 kubera ko urubyiruko rwari rusigaye rubinkwa cyane”.
Imibare y’inzego z’Ubuzima igaragaza ko kuva muri Mutarama 2026, abantu basaga 500 bajyanywe kwa muganga bitewe no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge aho 50 bapfuye, 100 bagahuma burundu mu gihe mu gihugu habarurwa abantu ibihumbi 11 babaye imbata z’izi nzoga.
Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuba habarwa abantu 50 bishwe n’inzoga zitujuje ubuziranenge ataribyo bisiobanura uburemere bw’iki kibazo gusa kuko hari benshi bapfuye bahagaze.
Yagize ati “ Kuba havugwa abantu 50 bamaze kwicwa n’inzoga zitujuje ubuziranenge ni bapguye vuba aha. Abapfuye bahagaze ni benshi cyane. N’abadogiteri turabafite dufite abantu bari abahanga cyane ariko icyuma kikamutwara neza kikamurangiza. Rero ibyo byose igihugu cyarabirebye kiravuga ngo hoya. Iki gihugu ntabwo cyazasigara mu biganza by’abasinzi”.
Yasobanuye ko ingamba zose zafashwe harebwe ibintu bitandukanye ndetse na mbere y’uko zifatwa habanje kugeragezwa izindi nyinshi ariko ntizikunde hagafatwa umwanzuro wafashwe.
Yavuze ko mu minsi iri imbere abantu bazabona ko icyemezo leta yafashe cyari ingenzi nyuma yo kubona umusaruro cyatanze abantu batakiri abasinzi, abana batagikubita ababyeyi, umugabo atagikubita umugore n’ibindi bibazo byinshi byaterwaga n’ibyuma.








