Umunyarwanda Mugisha Bonheur uzwi nka Casemiro ukina mu kibuga hagati yafashije ikipe ye ya Al Hazem kwitwara neza ku munsi wa mbere wa Shampiyona ya Saudi Arabia, Saudi Pro League, itsinda Abha ibitego 2-1.
Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kanama 2026 nibwo Saudi Pro League yatangiye, ibimburirwa n’umukino Abha yakiriyemo Al Hazem.
Uyu mukino warangiye Al Hazem yari yabanje mu kibuga abakinnyi barimo n’umunyarwanda Mugisha Bonheur uherutse kuyigeramo avuye muri Al Masry yitwaye neza itsinda ibitego 2-1.
Uretse kuba Mugisha yabanje mu kibuga, yanakinnye umukino wose ntiyigeze asimburwa.
Mugisha Bonheur abaye umunyarwanda wa mbere ukinnye umukino muri Shampiyona ya Saudi Arabia iri mu zikomeye ku isi kugeza ubu.
Al Hazem izongera gusubira mu kibuga tariki 16 Kanama ubwo izaba ikina na Al Bukayriyah muri 1/16 cy’Igikombe cy’Umwami, King Cup of Champions.










