Ubugenzuzi bw’isuku bwakozwe n’Umujyi wa Kigali bwakorewe ku nyubako 60 bwasanze 14 gusa ari zo zari zifite isuku ihagije, abafite inyubako zitujuje ibisabwa zafunzwe bibitswa ko zizakomeza gufungwa mu gihe batarubahiriza ibyo basabwe.
Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko ubugenzuzi bw’isuku mu nyubako zihuriramo abantu benshi bukomeje kandi ko hazakomeza gufatwa ingamba ku bantu batubahiriza ibisabwa.
Umujyi wa Kigali uvuga ko “Inyubako ihuriramo abantu benshi igomba kuba ifite ahantu hashyirwa imyanda kandi hitabwaho, hakaba hari ibyobo bifata amazi y’iyo nyubako kandi bividurwa cyangwa bakaba bafite uburyo bwo gusukura amazi yanduye mbere yo koherezwa mu miyoboro y’amazi”.
Ntirenganya yagize ati “Kubaka inyubako ugashyiramo ibyobo bifata amazi gusa ntibihagije, ahubwo haba hagomba kurebwa ko nta myanda irimo kandi bakazajya basuzuma buri mezi 3, resitora na hoteli zo bagomba gusuzuma ko nta myanda irimo nibura buri cyumweru”.
Mu Mujyi wa Kigali hari ahantu humvikana umunuko mu bice bimwe na bimwe aho ahanini biterwa n’imyubakire y’inzu nini ariko ugasanga uburyo bwashyizwemo bwo gutunganya umwanda ituruka mu nyubako zitandukanye butaranogejwe nk’uko bikwiye.
Ubusanzwe RURA ni yo itanga uburenganzira ku bigo byubaka ibikorwa bitunganya amazi mabi, aturuka mu mazu ahuriramo abantu benshi.
RURA ivuga ko mbere y’uko urwego, ikigo, cyangwa sosiyete runaka itangira kubaka inyubako ibanza kwerekana ubwoko bw’inyubako igiye kubakwa ndetse bakanerekana uburyo bwateganyijwe bwo gufata umwanda bukagenzurwa n’abakozi babifitemo ubumenyi ndetse n’iyo sosiyete cyangwa urwego bigasabwa gukoresha abakozi babyize babifiteho ubumenyi buhagije.
Umujyi wa Kigali ku wa gatandatu tariki 8 Kanama 2026 wafunze Inyubako y’Inkundamahoro kubera isuku nke, nyuma y’iminsi ibiri iyi nyubako yongeye ngufungurwa habanje gushyira mu bikorwa ibisabwa birebana n’umutekano, isuku no kubungabunga ibidukikije.








