sangiza abandi

Rayon Sports yatandukanye na Drissa Kouyate

sangiza abandi

Perezida w’agateganyo wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah yatangaje ko iyi kipe yamaze gutandukana n’umuzamu Drissa Kouyaté ukomoka muri Mali ku bwumvikane bw’impande zombi nyuma y’uko uyu mukinnyi atarakibona umwanya uhagije wo gukina.

Drissa Kouyaté w’imyaka 27 yageze muri Rayon Sports mu mpeshyi y’umwaka ushize aho yari yitezweho kuba umuzamu wa mbere, no gukemura icyuho cyo mu izamu iyi kipe yari ifite.

Uyu munya-Mali ntabwo byamukundiye ndetse Rayon Sports ntiyatinze kubona ko yibeshye ibyatumye muri Mutarama isinyisha Kwizera Olivier amezi atandatu.

Hagati aho Rayon Sports yakoresheje abandi bazamu babiri barimo Mugisha Yves na Ishimwe Patrick, mu gihe Drissa Kouyaté yakinnye imikino 2 gusa muri Shampiyona.

Nyuma yo gusinyisha Dande Junior, Rayon Sports yakoze amakosa yirukana Drissa Kouyaté binyuranyije n’amategeko bituma ajya kuyirega mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA.

Ibi byatumye Rayon Sports ishyirwa ku rutonde rw’amakipe atemerewe kugura abakinnyi bashya mbere y’uko yongera kwicarana na Drissa Kouyaté bacoca ibibazo bari bafitanye, Gikundiro iradohorerwa ndetse na Drissa Kouyaté asubira mu myitozo nk’umukinnyi wa Rayon Sports.

Kugeza ubu Drissa Kouyaté yaherukaga gukandagira mu kibuga nk’umuzamu wa Rayon Sports tariki 18 Nyakanga 2026 ubwo habaga Rayon Day, mu mukino Rayon Sports yatsinzemo Gor Mahia ibitego 2-0.

Icyo gihe Drissa Kouyaté yinjiye mu kibuga asimbuye Dande Junior mu gice cya kabiri cy’umukino.

Kuva icyo gihe Drissa Kouyaté uretse kudakandagira mu kibuga, ntanubwo yajyaga ku rutonde rw’abakinnyi 18 binatewe n’umubare w’abanyamahanga ugonga cyane Rayon Sports.

Ushyizemo na Drissa Kouyaté, Rayon Sports yari ifite abanyamahanga 14 mu gihe abanyamahanga 8 gusa aribo bemerewe kujya ku rupapuro rw’umukino mu marushanwa yose yo mu Rwanda.

Ubwo Drissa Kouyaté yasinyiraga Rayon Sports

Photos:

[fluentform id="3"]