sangiza abandi

Uko The Ben yirukanwe ku ishuri agahamagara umuyobozi yigize umusirikare

sangiza abandi

Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka, The Ben, yitabiriye igitaramo cya Gen-Z Comedy aho garatutse ku bintu biutandukanye nirimo n’ubuzimwa bwe bw’ubuto cyane cyane ibyamuranze ubwo yari akiri umunyeshuri.

Yabigarutseho mu gitaramo cyabereye muri Camp Kigali mu ijoro ryo ku wa 13 Kanama 2026, aho yaganirije bakitabiriye biganjemo urubyiruko ku ngingo zitandukanye, anaboneraho kubakangurira kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge.

Iki gitaramo cyari cyateguwe mu rwego rwo kwizihiza imyaka ine Gen-Z Comedy Show imaze itanga urwenya n’imyidagaduro ku bakunzi bayo.

The Ben yagarutse ku buzima bwe bwo mu buto, asetsa abitabiriye igitaramo binyuze mu nkuru z’ibyamubayeho akiri umunyeshuri ku Ishuri ryisumbuye rya Gahini.

Mu kubazwa ikintu cyamubayeho akiri muto atajya yibagirwa, The Ben yavuze ko kimwe mu bihe bimugaruka mu mutwe ari ubwo yigeze kuzimya amatara y’ikigo  n’ibitaro byari hafi y’ishuri.

Yagize ati “Twagiraga itsinda twitaga Aba Blues ry’abana bakubaganaga ariko b’abahanga. Umunsi umwe naje kuzimya amatara y’ikigo, kandi amatara y’ikigo cyacu hari ukuntu yari ahuje n’ay’ibitaro. Ubwo mba nzimije ibitaro n’ikigo.”

Yakomeje avuga ko umunsi wakurikiyeho bamwirukanye arataha ariko ageze i Kayonza, agahamagara umuyobozi w’ishuri yiyita umusirikare, ndetse biramukundira arongera yemererwa gusubira ku ishuri.

Ati “Baranyirukanye, ndagenda ngeze i Kayonza mpamagara umuyobozi w’ishuri nkoresheje ijwi rinini kandi nigize umusirikare. Navuze amagambo nk’atatu ya gisirikare, ahita ambwira ati abana ni abana, mureke agaruke. Ni nde wamwirukanye?”

Yavuze ko yasubiye ku ishuri yagerayo agasanga umuyobozi w’ikigo ari ku muryango akamubwira ati “ Navuganye na So sha”.

Muri iki gitaramo kandi The Ben yasogongeje abakunzi be indirimbo ye nshya amaze iminsi abateguza yitwa ‘Inshallah’ igaruka ku rukundo yakunze umukobwa ikoze mu buryo bubyinitse ndetse abari aho bagaragaza ko bayishimiye ndetse bayiterezanyije ubwuzu.

Photos:

[fluentform id="3"]