sangiza abandi

Kalisa Adolphe yakatiwe umwaka umwe w’igifungo

sangiza abandi

Kalisa Adolphe wamenyekanye nka Camarade wabaye Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWFA, yahanishijwe igihano cy’igifungo cy’umwaka anacibwa n’ihazabu ya 16.040.25$ asaga miliyoni 23 Frw ariko isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe nk’uko bikubiye mu cyemezo gihamya amasezerano y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Muri iki cyemezo cyemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 14 Nyakanga 2026 Kalisa ashinjwa ibyaha bibiri aribyo kunyereza umutungo, icyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Ikindi cyaha ni uguhimba no gukoresha inyandiko mpimbano, iki cyaha giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha ndetse n’ibihano muri rusange.

Urukiko rumaze kubona ko uregwa mu rwego rwo guhamya aya masezerano yumvikanye n’Ubushinjacyaha ko ibyaha byombi yaregwaga abyemera yemeye mu bwisanzure kandi yiyambuye uburenganzira bujyanye n’imiburanishirize isanzwe y’imanza kuri iki cyaha akurikiranyweho, ndetse yemeye ko bidakuraho uburenganzira mu rubanza mbonezamubano.”

Urukiko,”Rwemeje ko uburenganzira bw’uregwa bwubahirijwe, rwemeje ko ahanishwa igihano cy’igifungo cy’umwaka umwe mu Igororero n’ihazabu ya 16.040.25$, iyo hazabu ikaba isubitswe mu gihe cy’umwaka umwe, rwemeje ko aya masezerano ashyirwa mu bikorwa ku bushake byananirana hakiyambazwa ingufu za leta.”

Tariki 4 Nzeri 2025 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Kalisa Adolphe ku bufatanye na Polisi y’Igihugu bari batangiye iperereza kuri bamwe mu bakozi ba FERWAFA bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Muri abo bayobozi harimo na Kalisa Adolphe waregwaga n’Ubushinjacyaha ibyaha bibiri byo kunyereza umutungo no gukoresha inyandiko mpimbano bifitanye isano n’urugendo Ikipe y’Igihugu Amavubi yagiriye muri Nigeria mu 2024 bigakekwa ko yanyereje agera ku bihumbi 21$ by’Amadolari ya Amerika (asaga miliyoni 30 Frw) mu gihe yari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA.

Kalisa Adoplhe yaburanye yemera ibyaha yaregwaga ndetse yemera gusubiza amafaranga yaregwaga kunyereza.

Kalisa yaburanye kenshi asaba ko yarekurwa kubera ibibazo by’uburwayi aho yagaragarizaga Urukiko Rukuru ko atarafungwa yari yaratangiye kwivuriza muri Algeria bityo gufungwa bitamworohereza kwitabwaho cyane ko atemererwa n’igororero kuba yakoresha ubwishingizi bwe yivuza.

Urukiko rwakomeje gutera utwatsi ibyifuzo bye kugeza ku wa 12 Kanama 2026 ubwo yasohorwaga mur igororero rya Mageragere nyuma y’amezi 11 yari arimazemo.

Kalisa Adolphe (Camarade) yakatiwe umwaka umwe w’igifungo acibwa n’ihazabu

Photos:

[fluentform id="3"]