sangiza abandi

Hakenewe kongerwa uruhare rw’Abanyarwanda mu ishyirwaho n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari

sangiza abandi

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo kigenzura imikoreshereze y’ingengo y’imari z’ibihugu, International Budget Partnership bwagaragaje ko u Rwanda rwazamuye amanota ku ruhare rw’abaturage mu ishyirwaho n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari, ariko ko hakiri icyuho kinini mu kugira uruhare rufatika mu ikoreshwa ry’umutungo wa Leta.

Ibi byagaragajwe muri raporo yitwa Open Budget Survey (OBS) 2025, yatangajwe n’Umuryango mpuzamahanga urwanya Ruswa n’Akarengane mu Rwanda Tl Rwanda yatangajwe kuri uyu wa 14 Kanama 2026.

Iyi Raporo igaragaza ko amanota y’u Rwanda ku ruhare rw’abaturage yazamutse akava kuri 16/100 yariho mu 2023 akagera kuri 26/100 mu 2025. Nubwo harimo izamuka ry’amanota 10, ariko TI Rwanda igaragaza ko akiri make mu nkingi zapimwe.

Raporo igaragaza ko amahirwe yo kugira uruhare ahanini aboneka mu bikorwa bya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) n’uturere, cyane cyane mu gihe cy’igenwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari.

Icyakora, Inteko Ishinga Amategeko n’Urwego rw’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta nta buryo bwo guha abaturage uruhare mu ngengo y’imari bwagaragajwe muri ubu bushakashatsi, bityo uru rwego rubona amanota 0/100 kuri iki gipimo.

TI Rwanda  isaba ko abaturage n’imiryango itari iya Leta bahabwa amahirwe menshi yo gukurikirana uko ingengo y’imari ishyirwa mu bikorwa no gutanga ibitekerezo ku mitangire ya serivisi n’imishinga ya Leta.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko uruhare rw’Abanyarwanda mu kugena ingengo y’imari rukiri hasi cyane 

Yagize ati “ Nkuko byagaragajwe uruhare rw’abaturage ruracyari hasi cyane  nubwo igihugu cyacu cyahisemo kwegereza ubuyobozi abaturage ariko mu bintu bijyanye n’ uruhare rw’ umuturajye mu mitegurire y’ ingingo y’ imari, ikoreshwa ryayo yewe no mukuyigenzura biracyari hasi, kuko ubu u Rwanda rufite amanota 26.”

Yavuze ko nubwo harimo izamuka ugereranyije n’uko byari bimeze mu 2023 aho u Rwanda rwari rufite amanota16 ariko urugendo rukiri rurerure.

Umuryango wa TI Rwanda usaba  ko Inteko Ishinga Amategeko yajya itangaza hakiri kare gahunda z’ibiganiro ku ngengo y’imari, ikanatangaza  ibitekerezo byatanzwe n’abaturage n’ibyavuye muri ibyo biganiro ndetse  isaba   ko abaturage n’imiryango itari iya Leta bagira uruhare mu igenamigambi ry’ubugenzuzi. 

Nubwo hakiri iki cyuho, u Rwanda rwazamuye amanota rusange mu gukoresha ingengo y’imari binyuze mu mucyo aho yavuye kuri 50/100 yariho mu 2023 akagera kuri 55/100 mu 2025, mu gihe igipimo gisabwa ari amanota 61/100.

TI Rwanda yagaragaje ko gutangaza amakuru y’ingengo y’imari ya leta byonyine bidahagije ko ahubwo abaturage bakeneye n’uburyo bufatika bwo kuyigiraho ijambo no kumenya uko ibitekerezo byabo byitabwaho.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Rwanda, Appolinaire Mupiganyi, yavuze ko uruhare rw’Abanyarwanda mu kugena ingengo y’imari rukiri hasi cyane

Photos:

[fluentform id="3"]