Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ku ntambwe zikomeje gutera mu ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington agamije kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.
Ku wa 12-13 Kanama 2026 ni bwo intumwa z’u Rwanda n’iza RDC zahuriye i Genève mu Busuwisi, mu nama ya gatandatu y’Urwego Ruhuriweho rushinzwe Guhuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM).
Iyi nama kandi yitabiriwe n’intumwa za Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Qatar, Togo nk’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse na Komisiyo ya AU
Izi ntuma z’impande zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa mu gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byasinyiye i Washington tariki ya 27 Kamena 2025
Nyuma y’iyi nama Umujyanama wa Perezida wa Amerika mu bufatanye na Afurika, Massad Boulos, yavuze ko ashimishijwe n’iterambere rimaze kugerwaho mu nzira y’amahoro, ashimangira ko Amerika izakomeza kugira uruhare mu gushaka umutekano urambye mu karere.
Yagize ati “Nishimiye intambwe nshya imaze guterwa mu nzira yo kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa DRC, mu gihe dukomeje kuyobora ibikorwa bigamije kugera ku mutekano urambye mu karere.”
Muri iyo nama, u Rwanda na DRC byemeranyije guteza imbere uburyo bwo gukomeza gukurikirana no kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington.
Boulos kandi yavuze ko impande zombi zemeye kuzagira inama yihariye yo gutegura ibikorwa izaba mu Ukwakira 2026, izasiga hateguwe amabwiriza mashya azayobora ibikorwa bihuriweho.
Ku kibazo cy’umutwe wa FDLR, DRC yagejeje ku bitabiriye inama gahunda yayo yo kuwambura intwaro, kuwusenya no gusubiza abarwanyi bawo mu buzima busanzwe binyuze muri gahunda ya DDR.
Itsinda rihuriweho rihagarariye ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo MONUSCO,na ryo ryasangije abitabiriye inama ubunararibonye rifite mu bikorwa bya gahunda DDR byakozwe muri aka karere.
Inama ikurikira ya JSCM iteganyijwe ku wa 16–17 Nzeri 2026 i Genève, aho u Rwanda, DRC n’abafatanyabikorwa bazakomeza gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’Amasezerano ya Washington rigeze.








