sangiza abandi

Umubiri w’umuntu ntukeneye inzoga: -Muganga asaba abazinywa kugabanya cyangwa kuzireka

sangiza abandi

Inzoga si ikintu umubiri w’umuntu ukenera kugira ngo ukore neza, ahubwo ni ikinyabutabire gishobora kuwugiraho ingaruka zikomeye, bityo uwabishobora yazireka cyangwa akazigabanya.

Mu gihe hari abantu bamwe bagifite imyumvire y’uko umubiri w’umuntu ukenera inzoga kugira ngo ukore neza, iyi myumvire abahanga bayigaragaza nk’idafite ishingiro.

Dr. Eric Runyambo umuhanga mu bitaro bya Kibagabaga asobanura ko umubiri ukenera ibintu by’ibanze bifasha imikorere yawo, birimo umwuka wa oxygene, amazi, intungamubiri zubaka umubiri, ibirinda indwara n’ibitera imbaraga, ndetse na za vitamine, ariko ko inzoga zitari mu bya ngombwa.

Ati: “Umubiri wacu ntabwo ukeneye Alcohol. Umubiri wacu ukeneye oxygene, ugakenera amazi, ugakenera ibyubaka umubiri, ugakenera ibirinda indwara, ugakenera n’ibitera imbaraga.”

Uyu muganga avuga ko umuntu utaramenyera kunywa inzoga atagomba gutangira kuzinywa yibwira ko hari akamaro zidasanzwe zizamugirira. Ku muntu usanzwe azinywa, amusaba kugabanya urugero, cyane cyane akirinda kugera ku rwego rwo kuzishingiraho mu buzima bwa buri munsi.

Ati: “Utabaye uzikoresha rwose zireke. Niba unazikoresha, koresha gake ku buryo utazagera ku rwego aho umubiri wawe uzajya ukora ari uko ubonye alcool.”

Inzoga zishobora kugira ingaruka zirenze uburwayi
Dr. Runyambo agaragaza ko ingaruka z’inzoga zidahagararira ku buzima bw’umubiri gusa. Ashimangira ko kunywa inzoga nyinshi cyangwa kuzishingiraho bishobora kugira ingaruka no ku bukungu bw’umuntu ndetse no ku mibanire ye n’abandi.

Ati: “Inzoga ntabwo ari ngombwa mu buzima. zishobora kukwicira ubuzima mu buryo ubwo ari bwo bwose, haba ari uburyo bw’amafaranga, uburyo bw’uburwayi n’uburyo bw’imibanire n’abandi.”

Ibi bihura n’ibimenyetso bya siyansi mpuzamahanga. Ishami ry’umuryango mpuzamahanga ryita ku buzima (WHO) rivuga ko nta rugero rw’inzoga rushobora gufatwa nk’urudafite ibyago ku buzima, ndetse ko uko umuntu anywa nyinshi cyangwa kenshi ari na ko ibyago byiyongera.

WHO kandi ivuga ko inzoga zifitanye isano n’indwara n’ibibazo by’ubuzima birenga 200, birimo indwara z’umwijima, indwara z’umutima n’imitsi, kanseri, impanuka, ihohoterwa ndetse n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]