sangiza abandi

Gukubita mwarimu ,inzoga no kurwana:-Minisitiri yatangaje ibihano birimo no kwirukanwa burundu ku banyeshuri b’imyitwarire mibi

sangiza abandi

Minisitiri w’uburezi, Joseph Nsengimana, yatangaje ko imyitwarire mibi,irimo urugomo, ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge mu mashuri byose bigiye kurwanywa ku buryo bukomeye, mu rwego rwo gutuma amashuri aba ahantu hatekanye kandi hafasha abanyeshuri kwiga neza.

Ibi Minisitiri Nsengimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio 10, ubwo yasobanuraga impinduka zitezwe mu burezi ndetse n’ibibazo abayobozi b’ibigo by’amashuri bagaragaje nk’imbogamizi zituma uburezi budatera imbere uko bikwiye.

Yavuze ko ikibazo cy’imyitwarire mibi, cyangwa discipline, cyakunze kugaruka mu biganiro bagiranye n’abayobozi b’ibigo, ashimangira ko kigomba guhanwa kuko kigira ingaruka ku myigire y’abanyeshuri.

Ati: “Ishuri dushaka ko riba ari ahantu abanyeshuri baza bakiga. Ishuri rigomba kuba ari ahantu umuntu ashobora kuza akicara akumva atekanye, akumva ashobora kwiga kandi akaniga.”

Minisitiri Nsengimana yavuze ko kuba mu ishuri harimo imyitwarire ibangamira umutekano n’imyigire bituma intego y’ishuri itagerwaho, bityo ko inzego z’uburezi ziyemeje guhagurukira iki kibazo mu mashuri yose.

Muri izo ngamba, Minisitiri yavuze ko amashuri agomba kuba ahantu hatagera inzoga n’ibiyobyabwenge. Yagaragaje ko nta muntu ukorera cyangwa wiga ku ishuri uzemererwa kuhagera yanyweye inzoga, kuzizana ku ishuri cyangwa kuzikwirakwiza.

Iri tegeko rizareba abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’ibigo ndetse n’abandi bakozi bakorera ku bigo by’amashuri.

Minisitiri Nsengimana kandi yavuze ko kugurisha cyangwa gutanga ibiyobyabwenge ku ishuri na byo bitazihanganirwa.

Ati: “Inzoga ntugomba kuyinywa, ntugomba kuyihererekanya ku ishuri kandi ibyo bizakurikizwa. Ari umunyeshuri, ari umwarimu, ari umuyobozi w’ikigo, ari umukozi wese ukora ku kigo, atagomba kuza ku ishuri yanyweye inzoga, atazana ku ishuri inzoga, adatanga inzoga ku ishuri.”

Yongeyeho ko no gucuruza ibiyobyabwenge ku ishuri bizafatwa nk’imyitwarire ikomeye idakwiye kubaho mu rwego rw’uburezi.

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko ibihano ku bantu bazagaragara muri ibyo bikorwa bizaba bikakaye, aho gukoresha cyangwa gukwirakwiza inzoga n’ibiyobyabwenge ku ishuri bishobora gutuma umuntu yirukanwa burundu.

Yavuze kandi ko kurwana, gukomeretsa abandi cyangwa gukubita umwarimu biri mu myitwarire idashobora kwihanganirwa mu mashuri.

Ati: “Ibihano byabyo bizaba bikaze kuko inzoga n’ibiyobyabwenge ku mashuri ni ukwirukanwa burundu. Kimwe no kurwana, gukomeretsa no gukubita mwarimu na byo ni ukwirukanwa.”

Minisitiri yavuze ko intego y’izi ngamba atari uguhana gusa, ahubwo ari ugukuraho ibintu byose bishobora guhungabanya amasomo no kubangamira abanyeshuri mu gihe cyo kwiga.

Nubwo yashimangiye ko imyitwarire ibangamira umutekano n’imyigire itazihanganirwa, Minisitiri Nsengimana yavuze ko abanyeshuri bafite ibibazo bijyanye n’inzoga, ibiyobyabwenge cyangwa indi myitwarire ikeneye ubufasha bazajya bafashwa.

Yasobanuye ko abo banyeshuri bazajya bafashirizwa hanze y’ishuri, kugira ngo bahabwe ubufasha bukenewe mu gihe batabangamiye abandi banyeshuri ndetse n’imigendekere y’amasomo.

Minisiteri y’uburezi ikomeje gushaka ibisubizo ku bibazo bitandukanye bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi, aho imyitwarire y’abanyeshuri n’umutekano mu mashuri biri mu byagarutsweho n’abayobozi b’ibigo nk’ibikwiye kwitabwaho byihutirwa.

Photos:

Photos:

[fluentform id="3"]