sangiza abandi

Rwanda Premier League yagiranye amasezerano n’ikigo mpuzamahanga cya Hudl

sangiza abandi

Urwego rushinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’umupira w’amaguru mu bagabo, Rwanda Premier League, rwinjiye mu mikoranire n’ikigo cya Hudl gifite ubunararibonye mu gukora ubusesenguzi bw’imikinire y’abakinnyi no gushakisha impano mu mupira w’amaguru.

Rwanda Premeir League yatangaje iby’ubu bufatanye binyuze mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kanama 2026.

Iri tangazo rivuga ko aya masezerano y’igihe kirekire azatuma Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, izagaragara bwa mbere ku rubuga rwa Hudl rwitwa Hudl Wyscout ruzobereye mu kumenyekanisha abakinnyi ku rwego mpuzamahanga binyuze mu mashusho meza (World-class video) no kwerekana imibare  yo mu kibuga (Performance data) bizafasha ruhago y’u Rwanda kugera ku bareba impano n’inararibonye mu bya tekinike ku isi yose.

Umuyobozi Mukuru (CEO) wa Rwanda Premier League, Jules Karangwa, agaruka kuri aya masezerano yagize ati,”Gukorana na Hudl ni intambwe ikomeye ku iterambere mpuzamahanga rya BK Pro League. Binyuze muri Hudl Wyscout, abakinnyi bacu, amakipe n’irushanwa ryacu bizatangina kubonwa ku isi n’abahanga mu kubona impano (Scouts), abatoza, ndetse n’abahanga mu by’umupira w’amaguru muri rusange bo ku isi yose.” 

Umutoza w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Stephen Constantine, yavuze ko aya masezerano azafasha abakinnyi b’abanyarwanda kuko azatuma babonwa n’Isi byoroshye ndetse bikazabafungurira amarembo y’amahirwe mashya.

Yakomeje avuga ko u Rwanda rufite impano nyinshi ariko zitagaragazwa uko bikwiye, kandi izo mpano ziba zikwiye kubonwa, rero iri koranabuhanga rizazifasha kubonwa kurushaho.

Umuyobozi ushinzwe Ubufatanye muri Hudl (Strategic Partnership Manager), Mateo Bourrut Lacouture, yavuze ko bishimiye kuba BK Pro League izajya iboneka ku rubuga rwabo, kandi ko ibi bizaha amahirwe amakipe, abatoza n’abakinnyi bo muri Shampiyona yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga binyuze mu guha amakipe yo mu Rwanda ibikoresho by’amashusho n’amakuru mu rwego rwo kuyafasha mu iterambere.

Iri tangazmo rukomeza rivuga ko ubu bufatanye bukomeje kwerekana ubushake bwa Rwanda Premier League bwo gukoresha ikoranabuhanga ndetse n’udushya mu kuzamura umupira w’amaguru w’u Rwanda no gushyira Shampiyona y’u Rwanda ku rwego rw’Isi.

Hudl ni ikigo kigenga cyashinzwe muri 2006, kikaba gikorera Nebraska muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kikaba gisanzwe gifite imikoranire n’izindi Shampiyona zitandukanye zo ku isi zirimo Shampiyona y’Icyiciro cya mbere mu bagore muri Espagne, Liga F, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Romania na Shampiyona y’Icyiciro cya mbere muri Cambodia.

Ibi bivuze ko bizajya byorohera amakipe atandukanye yo ku isi kubona imibare y’abakinnyi n’amashusho y’abakinnyi muri Shampiyona y’u Rwanda binyuze ku rubuga Hudl Wyscout.

Biteganyijwe ko BK Pro League ya 2026/27 izatangira tariki 4 Nzeri 2026, ikazasozwa tariki 30 Gicurasi 2027, ikazitabirwa n’amakipe 16 asanzwe yo mu Rwanda aziyongeraho amakipe 2 yo muri Sudani ariyo Al Hilal na Al Merrikh n’ubundi zakinnye Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26.

Photos:

[fluentform id="3"]