Abanyamuryango b’Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi biyemeje gukaza ingamba zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu bikigaragaraga muri aka kerere.
Ibi byagarutsweho mu Nteko Rusange y’Umuryango wa RPF inkotanyi yabaye kuri iki cyumweru aho hibanzwe ku bibazo bikibangamiye umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, hanasabwa ko hashyirwa imbaraga mu kubishakira ibisubizo birambye.
Muri ibyo bibazo harimo ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge, ndetse n’ubucuruzi bwa magendu, ibikorwa bishobora kugira ingaruka ku mutekano, ubukungu n’imibereho y’abaturage.
Komiseri muri FPR Inkotanyi Dr Papiyasi Niyigena, asanga Akarere ka Rusizi gafite amahirwe menshi yabyazwa umusaruro bishingiye ku kubanyamuryango ubwabo aho 98.7% by’abatuye Akarere ka Rusizi ari Abanyamuryango ba FPR.
Yagize ati “Ntabwo tuzihanganira kurebera abantu ngo n’uko ari Abanyamuryango bakomeza gutanga uburozi ngo ni inzoga akomeza gukora ibintu bitemewe anyereza imisoro yacu kandi dushaka kwigira “
Sindiheba Phanuel umuyobozi w’Akarere ka Rusizi nawe yunzemo ati dusanga hari icyo iyi nama idusigiye nyuma yo kubona hari abanyamuryango batabera urugero abandi baturage
Nibyo koko hari ibintu nka bitatu tugomba kugenderaho icya mbere tugomba kuba nkore neza bandebereho icya kabiri ni ukumenyako izi ntekerezo shingiro z’Umuryango wa RPF Inkotanyi ari njye na we tugomba kuzishyira mu bikorwa
Ati ”Umunyamuryango ntabwo akora nk’umucancuro, umunyamuryango akora nk’umwana mu rugo”.
Mu nama kandi, hibanzwe ku bibazo birimo ibiyobyabwenge n’ubucuruzi bwa magendu, bikaba byagaragajwe nk’ibikwiye gukomeza kwitabwaho kugira ngo bitabangamira imibereho n’umutekano by’abaturage.
Mu byo abanyamuryango bagarutseho harimo gukomeza gukorera hamwe, gutanga umusanzu mu gukemura ibibazo biri mu baturage no gushyira imbere inyungu z’umuryango n’iterambere ry’Akarere ka Rusizi.
Nubwo ibibazo bikigaragara, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Karere ka Rusizi biyemeje gukomeza kubishakira ibisubizo, bityo ibikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere ry’abaturage bigashyirwa imbere.









