Ku wa kabiri, Perezida Paul Kagame yagennye abayobozi bashya ba Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, aho Soraya Hakuziyaremye yagizwe Guverineri wa BNR, asimbuye John Rwangombwa wari umaze manda ebyiri z’imyaka 12, mu gihe Dr Justin Nsengiyumva yagizwe Guverineri Wungirije w’iyi Banki.
Soraya Hakuziyaremye ubaye umugore wa mbere uyoboye Banki Nkuru y’u Rwanda yakoze imirimo itandukanye, ndetse akaba yari asanzwe ari Guverineri Wungirije wa BNR kuva muri Werurwe 2021 kugeza muri Gashyantare uyu mwaka.
Ni umwanya yari yagiyeho avuye muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, aho yayibere Minisitiri kuva mu 2018 kugeza muri Werurwe 2021, mbere yaho akaba yari Umuyobozi ushinzwe imicungire y’inguzanyo muri Banki y’u Bwongereza kuva muri Kamena 2016.
Soraya Hakuziyaremye yanabaye umujyanama mukuru wa Minisitiri muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu Rwanda, kuva muri 2012 kugera muri 2018, ndetse mbere yaho yakoze no mu zindi banki zikomeye zirimo Fortis Banki y’i Buruseri, mu Bubiligi na BNP Paribas iri mu mujyi wa Paris, mu Bufaransa.
Soraya yavukiye i Buruseri mu Bubiligi, aza kugarukana n’umuryango we mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu, ari naho yigiye amashuri abanza kuri APE Rugunga, aza kuhava akomereza muri Ecole Belge de Kigali, aho yize ibijyanye n’imibare n’Ubugenge.
Amashuri yisumbuye yize ibinjyanye n’ubucuruzi muri Kaminuza ya Vlerick Bussines School yo mu Bubiligi, icyiciro gikurikiyeho akiga muri Universite Libre de Bruxelles aho yakuye impamyabumenyi yibijyanye n’imari n’isoko.
Afite kandi impamyabumenyi y’ubushakashatsi buhanitse mu micungire y’imari Mpuzamahanga yakuye mw’ishuri rya Thunderbird of Global Management riri muri Leta ya Arizona muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dr Justin Nsengiyumva wagizwe Guverineri Wungirije yari asanzwe akora mu Bwongereza ari umujyanama Mukuru mu by’ubukungu mu biro bya Guverinoma bishinzwe za Gariyamoshi n’imihanda kuva mu 2016.
Yanakoze mu biro bishinzwe ubwiteganyirize mu Bwongereza, ndetse mbere yaho ubwo yari akiri mu Rwanda yabaye Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, no muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Mu mashuri yize afite Impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye n’ubukungu yakuye muri Kaminuza ya Leicester yo mu Bwongereza, ndetse afite n’indi mpamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza yakuye muri Kaminuza ya Nairobi.







