sangiza abandi

Mugisha Gilbert yatangiye akazi muri Jwaneng Galaxy

sangiza abandi

Rutahizamu uca ku mpande w’umunyarwanda Mugisha Gilbert uzwi nka Barafinda yamaze kumvikana n’ikipe ya Jwaneng Galaxy FC ikina icyiciro cya mbere muri Botswana aho agiye kuyerekezamo nyuma yo gutandukana na APR FC.

Mugisha w’imyaka 30 ntakipe yari afite kuva mu mpeshyi y’uyu mwaka ubwo yatandukanaga na APR FC nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu.

Jwaneng Galaxy ni ikipe itozwa n’umubiligi Ivan Jacky Minnaert wanatoje ikipe ya Rayon Sports aho yanabanye na Mugisha Gilbert.

Mugisha yabaye muri Rayon Sports imyaka 4 mbere yo kwerekeza muri APR FC mu mpeshyi ya 2021 ndetse atandukanye nayo ayifashije gutwara ibikombe 4 bya Shampiyona harimo n’icy’umwaka ushize w’imikino wa 2025/26 ndetse n’ibindi bikombe.

Mugisha ukinira n’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ asanze ikipe ya Jwaneng Galaxy iri kwiruka ku gikombe cya Shampiyona ya Botswana dore ko umwaka ushize w’imikino yarangirije ku mwanya wa 2 inyuma ya Gaborone United ariko yatwaye igikombe cy’Igihugu biyiha kuzakina imikino ya CAF Confederation Cup.

Mu ijonjora rya mbere, Jwaneng Galaxy izahura na AS Port Louis 2000 yo mu birwa bya Mauritius, ikipe izakomeza hagati y’izi izahura n’ikipe izaba yakomeje hagati ya Durban City FC yo muri Afurika y’Epfo na Rukinzo FC yo mu Burundi mu ijonjora rya kabiri.

Mugisha Gilbert yafashije APR FC gutwara ibikombe 4 bya Shampiyona

Photos:

[fluentform id="3"]