Umwongereza Nicholas de-Long yagizwe ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru mu bakiri bato mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.
FERWAFA yatangaje ko Nicholas de-Long ari umukozi witezweho byinshi ku guteza imbere abakiri bato, kubona impano ndetse no kuzamura urwego rw’ubutoza.
Nicholas yakoranye n’andi makipe atandukanye aho yakoranye na Portsmouth, Southampton, Bristol Rovers, na Norwich City z’iwabo mu Bwongereza, Aris FC yo mu Bugereki ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Buhinde.
FERWAFA ikomeje gushyiraho gahunda zigamije guteza imbere umupira w’amaguru w’u Rwanda nk’uko byari imwe mu ngingo nyamukuru Perezida Shema Ngoga Fabrice yagarukagaho ubwo yiyamamazaga.
Umupira w’u Rwanda ukunda gushinjwa kutagira uburyo bufatika bwo kuzamura impano z’abakiri bato, binagira ingaruka ku musaruro w’ikipe y’Igihugu y’u Rwanda.
FERWAFA has appointed Nicholas De Long as the new National Youth Development Officer
— Rwanda FA (@FERWAFA) August 17, 2026
The Englishman brings experience in youth development, talent identification and coaching, having worked with Portsmouth, Southampton, Bristol Rovers, Norwich, Aris FC and India’s national teams pic.twitter.com/vPNtfVg7e6








