Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC amanota 117-91 ku mukino wa mbere (Game 1) mu ya nyuma ya Cheetah Energy RBL Playoffs yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026 muri BK Arena.
APR BBC yatangiye umukino neza itsinda amanota 35-21 mu gace ka mbere n’amanota 29-17 mu gace ka kabiri bituma amakipe ajya kuruhuka APR BBC iyoboye umukino n’amanota 64-38.
Igice cya mbere cyarangiye bisa nkaho Patriots BBC yamaze gutakaza umukino kuko yarushwaga amanota 26.
Mu gace ka gatatu k’umukino n’ubundi APR BBC yakomeje kugenda imbere itsinda amanota 33-23 ndetse no mu gace ka kane itsinda amanota 30-20 bituma umukino urangira APR BBC itsinze Patriots BBC amanota 117-91.
Uyu niwo mukino wa kabiri mu mikino ya kamarampaka wari ubonetsemo ikipe itsinda amanota ari hejuru y’ijana. Byaherukaga ku mukino APR BBC yatsinzemo RSSB Tigers amanota 105-78 muri 1/2, ari nawo watumye ikomeza.
Umunyamerika Leonard Craig Randall II wa APR BBC yabaye inyenyeri muri uyu mukino atsinda amanota 40, akora rebounds 6, atanga imipira 2 yavuyemo amanota, yambura umupira inshuro 2.
Randall II wanegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza w’irushanwa (MVP) ubwo yafashaga RSSB Tigers kwegukana BAL 2026, abaye umukinnyi wa mbere utsinda amanota menshi mu mukino umwe kuva iyi mikino ya kamarampaka yatangira.
Kimwe mu byafashije APR BBC kwitwara neza muri uyu mukino harimo gutsinda amanota 3 kenshi kuko yabikoze inshuro 15 mu gihe Patriots bari bahanganye yabikoze inshuro 6. Ikindi cyayifashije ni ukwinjira mu mukino kare ku buryo hari aho yashyizemo ikinyuranyo cy’amanota 40.
Ukuntu uyu mukino wagenze byatumye benshi bikanga ko APR yazatsinda Patriots BBC imikino 4-0 ibizwi nka ‘Sweep’ mu Cyongereza aho ikipe itsindwa itabashije gutsinda umukino n’umwe.
Uyu mukino wa mbere ushimangira ko umutoza Niyomugabo Munyandamutsa Sunny wa Patriots BBC afite akazi gakomeye ko kwiga amayeri yazamufasha kwigaranzura APR BBC y’umutoza James Maye Jr.
Umukino wa kabiri uzakinwa tariki 20 Kanama 2026 muri BK Arena, saa tatu n’igice z’ijoro (21:30).
Uwo mukino uzabanzirizwa n’uwo mu cyiciro cy’abagore uzahuza REG W BBC na The Hoops Rwanda saa moya z’umugoroba (19:00).
Iyi mikino yombi nayo izabanzirizwa n’umukino wa mbere mu mikino 5 iteganyijwe, mu guhatanira umwanya wa gatatu mu bagabo uzahuza REG BBC na RSSB Tigers BBC saa 16:30.
























