sangiza abandi

Impeshyi ya 2026 yabaye umwanya wo kurushinga ku banyamakuru bo mu Rwanda

sangiza abandi

Ni ibisanzwe ko ibirori byinshi mu Rwanda byinganjemo ubukwe bikorwa mu gihe cy’Impeshyi (Icyi) kuko ari gihe kitarangwamo imvura ishobora kuba kidobya mu birori, ahubwo kirangwamo izuba ryinshi.

Impeshyi y’uyu mwaka wa 2026 yabaye umwanya wo gukora ubukwe ku bakora umwuga w’itangazamakuru aho mu bo twabashije kumenya abagera kuri 9 bose bakoze ubukwe mu gihe kitarenze amezi 3 harimo abashakanye hagati yabo n’abitegura kurushinga.

Muri iyi nkuru, Umunota wateguye urutonde rw’abanyamakuru bakoze ubukwe muri iyi mpeshyi y’uyu mwaka n’abateganya kubukora.

Ruzindana na Umukazana

Abanyamakuru Ruzindana Janvier yakoze ubukwe na Umukazana Germaine bombi basanzwe bakorana ku gitangazamakuru cya Kigali Today.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki 8 Kanama 2026, bubera mu karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ruzindana na Umukazana bashakanye nyuma y’igihe bari mu munyenga w’urukundo ndetse ni umwe mu miryango mike igizwe n’abanyamakuru babiri kuko bidakunze kubaho.

Karambizi Clement na Irakoze Promesse

Karambizi Clement na Irakoze Promesse ni abanyamakuru bombi bakorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), bakoze ubukwe tariki 15 Kanama 2026.

Karambizi asanzwe asoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda naho Irakoze amaze iminsi akorana na Gentil Gedeon Ntirenganya mu kiganiro ‘Bwakeye Bute?’ cyo kuri Radiyo Rwanda.

Aba bombi bakoranye kuri Radiyo Huye mu Ntara y’Amajyepfo mbere yo kwimurirwa ku cyicaro gikuru cya RBA giherereye Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Murindahabi Iréné

Murindahabi Iréné wamamaye nka M. Iréné yakoze ubukwe na Nishimwe Liliane bwabereye mu Intare Arena ku Gisozi tariki 15 Kanama 2026.

M Irene na Nishimwe barushinze imbere y’Imana nyuma y’iminsi mike bemeranyije kurushinga imbere y’amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Gishari, mu Karere ka Rwamagana.

Ubukwe bwa M. Iréné umenyerewe cyane mu makuru y’imyidagaduro ku gitangazamakuru cye MI Empire ndetse yanakoreye ibindi bitangazamakuru bitandukanye birimo Magic FC, Isango Star na Isibo TV.

Ubukwe bwe ni bumwe mu bwitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye biganjemo abo mu myidagaduro.

Abel Deus Kwizera

Abel Deus Kwizera uzwi nka “Cardinal” ni umunyamakuru w’imikino kuri B&B Kigali FM ariko wanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye nka Flash FM na Radio/TV 10.

Kwizera yakoze ubukwe tariki 15 Kanama 2026, abukora na Mukabutera Sandrine, bwabereye mu itente rya Don De Dieu Garden Kicukiro.

Ubukwe bwa Kwizera bwitabiriwe n’abanyamakuru benshi batandukanye biganjemo abo bakorana kuri B&B Kigali FM n’abandi bakora mu gisata cy’imikino.

Uwitonze Providence Shadia

Uwitonze Providence Shadia usoma amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda yakoze ubukwe na Capt. Bizumuremyi Edson tariki 5 Nyakanga 2026.

Providence Shadia yagiye gukora kuri Televiziyo Rwanda avuye kuri TV 1.

Robert McKenna

Robert Cyubahiro McKenna ukorera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yakoze ubukwe na Uwase Louise tariki 11 Nyakanga 2026 muri La Palisse i Gashora mu karere ka Bugesera. 

Robert Cyubahiro McKenna yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Royal FM mbere yo kujya kuri RBA aho akora kuri Magic FM mu kiganiro cy’imyidagaduro ‘Magic Drive’. 

Antonio

Uwanyirawe Antoine wamenyekanye mu itangazamakuru ry’imikino nka Antonio kuri BTN TV nawe ni undi munyamakuru wakoze ubukwe muri iyi mpeshyi aho yakoze ubukwe na Uwera Joyeuse tariki 11 Nyakanga 2026.

Ubukwe bw’aba bombi bwabereye Kamazuru Village mu karere ka Muhanga mbere yo gusezerana imbere y’Imana muri Bazilika Nto ya Kabgayi.

Uwase Alliah

Uwase Alliah ushinzwe itumanaho n’itangazamakuru mu ikipe ya Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali yakoze ubukwe n’umugabo we Buanga Pilote utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubukwe bw’aba bombi bwabaye tariki 19 Nyakanga 2026 nyuma y’uko Buanga yari yambitse impeta Uwase amusaba ko yamubera umugore umwaka ushize wa 2025.

Mbere yo kujya muri Kigali FC, Uwase yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo IGIHE.

Hit na Ida

Abanyamakuru Hitimana Jean Claude uzwi nka Hiti na Ishimwe Adelaide uzwi nka Ida ntabwo barakora ubukwe ariko bamaze gutanga ubutumire (Invitation) ko ubukwe bwabo buzaba tariki 5 Nzeri 2026 bivuze ko Impeshyi izaba irimo kurangira.

Aba banyamakuru bombi bakoranaga kuri Radio/TV 10 mu kiganiro cy’imikino ’10 Sports Urukiko’ mbere y’uko Ida asezera nyuma y’imyaka 4 akorera kuri iki gitangazamakuru mu biganiro bitandukanye bya Siporo.

Photos:

[fluentform id="3"]