Ubushakashatsi ku mibereho n’ubuzima mu Rwanda bwa 2025 DHS, bwagaragaje ko umubare w’abana bavukana ibilo bike uri kwiyongera, aho wageze ku 8.8% mu 2025.
Uyu mubare wariyongereye kuko wavuye kuri 6.9% wariho hagati ya 2019-2020. Hagati ya 2012-2015 uyu mubare wari kuri 6.3% mu gihe mu 2010 bari 6,2%.
Ibiro umwana avukana ni kimwe mu bipimo byizewe kandi byoroshye kumenya hakiri kare, bishobora gufasha kubona uko umwana azamera mu gihe cya vuba ndetse no mu gihe kirekire.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) cyashyize hanze ubu bushakashatsi, kigaragaza ko nibura ibilo bike umwana avukana ari 2,5.
Ubu bushakashatsi bugaragaza ko ibiro umwana avukana bifitanye isano n’urwego n’amashuri umubyeyi yize, amikoro umuryango ufite, aho umuryango utuye ndetse n’igihe umwana yavukiye.
Raporo ya NISR igaragaza ko n’umwanya umwana avukaho bigira aho bihurira n’ibilo avukana aho abana bavuka ari aba kabiri (ubuheta) n’aba gatatu ari bo bafite igipimo kiri hejuru cyo kuvukana ibilo bike, aho 10.1% byabo bavukana ibiri munsi ya 2.5 kg mu gihe imfura, zifite igipimo cya 9.1%.
NISR igaragaza ko 15% by’abana bavuka ku bagore batize baba bafite ibiro biri munsi ya 2.5 kg. Ku bagore bize amashuri yisumbuye cyangwa ayisumbuyeho, iki gipimo ni 3.5%.
Itandukaniro rigaragara no ku buryo ababyeyi basuzuma ubunini bw’abana babo. Mu bagore batize, 22.4% bavuze ko abana babo ari bato cyangwa bato cyane ugereranyije n’abandi. Mu gihe abagore bafite amashuri yo hejuru, 90.5% bavuze ko abana babo bafite ubunini busanzwe cyangwa burenzeho.
Ubukungu bw’umuryango na bwo bufite aho buhurira n’ibiro umwana avukana. Mu miryango ikennye cyane, 10.5% by’abana bavukana ibiro biri munsi ya 2.5 kg, mu gihe mu miryango ikize cyane ari 5.0%.
Imyaka y’umubyeyi na yo yagaragajwe nk’ikintu gifitanye isano n’ibiro umwana avukana. Ku babyeyi bari munsi y’imyaka 20, 5.8% by’abana babyara bavukana ibiro bike. Ku bafite imyaka 20–34, iki gipimo kigera kuri 9.2%, naho ku bafite imyaka 35–49 kikaba 8.8%.
Intara y’Amajyepfo ni yo ifite igipimo cyo hejuru, aho 10.9% by’impinja zavukanye ibiro biri munsi ya 2.5 kg. Ikurikirwa n’Intara y’Iburengerazuba ifite 9.8%.
Umujyi wa Kigali ni wo ufite igipimo cyo hasi, aho abana bavukana ibiro bike bangana na 6.7%, ugakurikirwa n’Intara y’Amajyaruguru ifite 7.3%.
Ubushakashatsi bugaragaza kandi itandukaniro hagati y’abana bo mu mijyi n’abo mu cyaro. Mu cyaro, 9.5% by’abana bavukana ibiro biri munsi ya 2.5 kg, mu gihe mu mijyi ari 7.3%.
NISR ivuga ko umwana wavukanye munsi y’ibi bilo aba ari mu byago bwo kwibasirwa n’indwara cyangwa kwitaba Imana ari muto.
Abana bavukana ibilo bike baba bafite ibyago byinshi byo gupfa bazize indwara zisanzwe zibasira abana mu mwaka wa mbere w’ubuzima, ugereranyije n’abana bavukana ibiLo bisanzwe.
Akamaro k’ibilo umwana avukana mu buzima rusange kagaragarira ku kuba ibilo bike bifitanye isano n’ibyago byinshi byo gupfa, gutinda mu mikurire, gukenera kwitabwaho mu bigo byihariye, ndetse no kwitabwaho mu ishami ryita ku barwayi barembye cyane (ICU).








