Abaturage batuye hafi y’uruganda rwa sima rwa CIMERWA mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga icumi bahangayikishijwe n’ingaruka z’ibikorwa by’uruganda, zirimo ivumbi, urusaku n’umutingito w’imashini. Bavuga ko ibi bibazo bibangamira imibereho yabo, ndetse bamwe bakabihuza n’indwara z’ubuhumekero n’iz’umutima.
Bavuga ko bamaze igihe bahura n’ingorane zirimo amazi ava mu ruganda bavuga ko aba afite ibara ry’umukara n’imyanda, ndetse bavuga ko rimwe na rimwe ateza imivu yangiza cyangwa igasenya amazu.
Bamaze imyaka bategereje kwimurwa ariko ntibikorwe kandi bakaba batemerewe kubaka cyangwa gusana amazu yabo yangiritse ibyabahejeje mu gihirahiro, batazi igihe nyacyo bazimurirwa n’uburyo bazafashwamo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko bumaze gukora isesengura ku ngo n’imiryango ituye hafi y’uruganda, aho hamaze kubarurwa imiryango 427 ishobora kwimurwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Sindayiheba Phanuel, avuga ko hateganyijwe kwimura abaturage mu byiciro, hakabanza abari mu kaga gakomeye kandi badafite ubushobozi bwo kwikura muri ako gace.
Ati: “Hakozwe icya mbere isesengura ry’ingo n’imiryango ihatuye, bageze ku miryango magana ane na makumyabiri na barindwi. Hatekerezwa uburyo habaho gahunda yo kwimurwa ku bw’inyungu z’ubuzima no kugira ngo uruganda rubashe kwaguka.”
Akomeza avuga ko muri abo 427, 127 ari bo bashyizwe ku isonga mu kwimurwa mu cyiciro cya mbere.
Ati: “Twabagabanyijemo ibice bibiri. Hari abihutirwa cyane, ni imiryango ijana na makumyabiri n’itandatu 127, ni ukuvuga yegereye cyane uruganda kandi itishoboye. Aho rero hamwe n’inzego nkuru z’igihugu turi kwegeranya ubushobozi bw’uko abo ari bo bakwimurwa kuri fase ya mbere, noneho tukazakurikizaho abandi muri fase ya kabiri.”
Nubwo ubuyobozi buvuga ko gahunda yo kwimura abaturage iri gutegurwa, bamwe mu baturage bavuga ko ikibazo kimaze igihe kinini kandi ko bakeneye igisubizo gifatika.
Bavuga ko kuba batemerewe gukora imirimo yo gusana no kubaka amazu yabo mu gihe bategereje kwimurwa bituma ubuzima bwabo burushaho kuba bugoye.
Hari kandi abavuga ko ivumbi ryinshi rituruka mu bikorwa by’uruganda rikomeza kuba ikibazo mu buzima bwa buri munsi, cyane cyane ku bantu batuye hafi y’aho imirimo ikorerwa.
Umuyobozi w’akarere kandi bwabwiye RBA ko ahazaba hamaze kwimurwa abaturage hazatekerezwa ibindi bikorwa bidashobora guteza ibibazo ku baturage cyangwa kubangamirwa n’imikorere y’uruganda.
Ati: “Ikindi ni uko aho bari batuye hazaganirwa ibindi bikorwa bitabangamira ibidukikije, ariko bitaterwa inkeke n’imikorere y’uruganda.”
Ku baturage bamaze imyaka myinshi bategereje, igisigaye ni ukureba igihe gahunda yo kwimura imiryango 127 izatangirira, uko bazafashwa kubona aho gutura, ndetse n’igihe imiryango isigaye izagerwaho n’icyiciro cya kabiri.
Mu gihe ibi bikorwa bigitegerejwe, abaturage barasaba ko ibibazo by’ivumbi, amazi, urusaku n’umutingito w’imashini byakomeza kwitabwaho, kugira ngo ubuzima bw’abaturiye uru ruganda budakomeza guhungabana.








