Gorilla FC yatsinze Kigali FC ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe amakipe yombi akomeje imyiteguro y’umwaka w’imikino wa 2026-2027.
Igitego cya mbere cya Gorilla FC cyatsinzwe na Chancellor Ndong Mengue mbere y’uko Sunday Inemesit Akang atsinda igitego cya kabiri, Gorilla FC isoza umukino iyoboye n’ibitego 2-0.
Uyu mukino wari witabiriwe n’abayobozi bakuru b’amakipe yombi. Ku ruhande rwa Gorilla FC hari Perezida w’ikipe, Hadji Mudaheranwa Yusuf, mu gihe ku ruhande rwa Kigali FC Uwimana Clarisse uherutse gutorerwa kuba Visi Perezida w’iyi kipe ari we wari waje kuyshyigikira.
Gorilla FC yaherukaga gutsindwa na Al Ahly Wad Madani SC yo muri Sudani ibitego 2-0 mu mukino wa gicuti.
Nyuma y’uyu mukino, Bisengimana Justin utoza Kigali FC yashyize umucyo ku bakinnyi Ruboneka Jean Bosco na Niyomugabo Claude baherutse kurangiza amasezerano muri APR FC, kuri ubu bakaba bari gukorera imyitozo muri iyi kipe mu gihe batarabona amakipe.
Bisengimana yavuze ko uretse kuba aba bakinnyi bari gukorera imyitozo, ntabindi biganiro baragirana n’ikipe byo kuba bazayikinira.
Gorilla FC izatangira Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League ihura na Kiyovu Sports naho Kigali FC izatangira Shampiyona ihura na Marine FC.








