Myugariro w’umunyarwanda Manzi Thierry yatandukanye n’ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya nyuma y’imyaka 3 yari amaze ayikinira.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Kanama 2026 nibwo ikipe ya Al Ahly Tripoli yatangaje ko yatandukanye na Manzi Thierry ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse imusobanura nk’umukinnyi w’umunyamahanga watwaye ibikombe byinshi muri iyi kipe.
Mu butumwa yanditse yagize iti,”Umukinnyi w’umunyamahanga watwaye ibikombe byinshi mu mateka yacu. Terry (Thierry) wari kandi uzahora uri umwe mu muryango wacu mugari.”
Hamwe na Al Ahly Tripoli yagezemo muri 2023, Manzi yatwaranye nayo ibikombe 7 mu myaka 3 yari ayimazemo birimo Shampiyona yatwaye inshuro 3, Igikombe cy’igihugu yatwaye inshuro 2 n’igikombe kiruta ibindi yatwaye inshuro 2.
Myugariro Manzi Thierry yagiye muri Al Ahly Tripoli avuye muri Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali, ariko yakiniye n’andi makipe yo hanze y’u Rwanda arimo AS Far Rabat yo muri Maroc na Dila Gori yo muri Georgia.
Manzi yamenyekanye cyane hagati ya 2015-2019 ubwo yari mu ikipe ya Rayon Sports nyuma yaje no kubera kapiteni mbere yo kwerekeza muri APR FC yakiniye imyaka 2 nayo akayibera kapiteni.
Manzi usanzwe unakinira ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze muri Rayon Sports avuye muri Marine FC nayo yari yagezemo avuye mu Isonga FC.
Manzi asize Al Ahly Tripoli iri mu myiteguro y’imikino y’ijonjora rya mbere muri CAF Confederation Cup aho izahura na KMKM FC yo muri Zanzibar.
Iyi kipe yariyubatse ku buryo bukomeye aho yamaze gusinyisha abakinnyi bakomeye muri Afurika barimo umurundi Girumugisha Jean Claude wakiniraga Al Hilal SC Omdurman yo muri Sudan uheruka kwegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Shampiyona y’u Rwanda ya 2025/26 na rutahizamu Fiston Kalala Mayele wakiniraga Pyramids FC yo mu Misiri.
غادرنا لكنه ترك ذكريات حية لن تمحى من الذاكرة
— Al Ahli Tripoli SC (@AlahliSCLibya) August 19, 2026
"تيري مانزي" .. كنت و ستبقى دائماً جزءًا من عائلتنا 🤝
اللاعب الأجنبي الأكثر تتويجًا في تاريخنا 🏆
The foreign player with the most titles in our history. Terry, you were and will always remain a part of our big family pic.twitter.com/p5mSUIa6x5








