sangiza abandi

Girumugisha Jean Claude yatangajwe nk’umukinnyi wa Al Ahli Tripoli SC

sangiza abandi

Girumugisha Jean Claude “Kabaye” uheruka guhabwa igihembo cy’umukinnyi mwiza w’umwaka muri Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League 2025/26, yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Al Ahli Tripoli SC yo muri Libya avuye muri Al Hilal SC yo muri Sudani.

Girumugisha w’imyaka 21 ukinira ikipe y’Igihugu y’u Burundi ‘Intamba mu Rugamba’ yari yaramaze kugera muri iyi kipe yo muri Libya ndetse yarayikiniye mu mikino ya gicuti n’ubwo yari ataratangazwa ku mugaragaro nk’umukinnyi wayo mushya.

Amakuru avuga ko Girumugisha yatanzweho agera kuri miliyoni $5.5 (Arenga miliyari 8 z’amafaranga y’u Rwanda) ava muri Al Hilal SC yari amazemo imyaka 3. Asanze muri muri Al Ahli Tripoli myugariro w’umunyarwanda Manzi Thierry ukinira iyi kipe.

Mu mwaka ushize w’imikino, Girumugisha yafashije Al Hilal kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda, BK Pro League, aho yanahembwe nk’umukinnyi mwiza w’umwaka ndetse ayifasha no kugera muri 1/4 cya CAF Champions League.

Uretse Girumugisha, Al Ahli ifite igikombe cy’igihugu cya Libya yanasinyishije Fiston Kalala Mayele wakiniraga Pyramids FC yo mu Misiri ibi bigaragaza imbaraga iyi kipe yashyizemo ishaka igikombe cya CAF Confederation Cup.

Mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup, Al Ahli izahura na KMKM SC yo muri Zanzibar. Nikomeza izahura n’ikipe izava hagati ya Al Hilal Al Sahil yo muri Sudani na Welwalo Adigrat USC yo muri Ethiopia mu ijonjora rya kabiri.

Nyuma yo gutakaza Girumugisha Jean Claude, Al Hilal yagiye ku isoko igura umwana ukiri muto w’umunya-Gambia, Ansumana Samura nk’umusimbura wa Girumugisha ndetse banamuhaye kwambara nimero 7 mu mugongo ari nayo Girumugisha yambaraga.

Samura w’imyaka 19 yageze muri Al Hilal avuye muri Gambinos Star Africa ndetse yamaze kuyikinira imikino ye ya mbere aho aherutse no guhabwa igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi muri CECAFA Kagame Cup, ndetse afasha ikipe ye kurangiriza ku mwanya wa 3.

Photos:

[fluentform id="3"]