Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Abdulla Ahmed Balalaa, yashimye imikoranire myiza ikataje hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ashimangira ko ubu bufatanye bukomeje gutanga umusaruro ufatika.
Ibi Abdulla Ahmed Balalaa yabigaragaje ari mu Rwanda aho yiteguraga kwitabira Inama Mpuzamahanga y’Abayobozi muri Afurika yiga ku mikoreshereze y’uruherekane rw’amazi, isuku n’isukura (Africa WASH Summit) iteranira i Kigali kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Kanama 2026.
Ahmed Balalaa yavuze ko u Rwanda na UAE bifitanye imikoranire mu kwita ku mishinga minini ishingiye ku iterambere, harimo n’uwo kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge ruri mu Karere ka Rwamagana.
Yagize ati ” U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Abarabu dufitanye ubufatanye bukomeye kandi umwe mu musaruro w;ubwo bufatanye harimo n’imwe mu mishinga turi gukorana mu bice kwagura uruganda rutunganya mazi rwa Karenge uwo ni umwe mu mishinga turi gukorana n’u Rwanda watangiye umwaka ushize.
Kwagura uruganda rw’amazi rwa Karenge bizafasha mu gukemura ikibazo cy’ibura ry’amazi meza ku baturage bo mu Karere ka Rwamagana n’ibice bihana imbibi na ko, bikazamura ireme ry’ubuzima n’iterambere ry’ubukungu muri icyo gice.
Uru ruganda rwari rusanzwe rutanga amazi angana na Metero Kibe ibihumbi 12 ku munsi, mu gihe nirumara kuvugururwa ruzatanga Metero Kibe ibihumbi 48 ku munsi. Ni ukuvuga ko ubushobozi bwarwo buzikuba inshuro enye.
Mu magambo ye, Minisitiri Balalaa yagaragaje ko UAE yiteguye gukomeza gutera inkunga no gukorana n’u Rwanda mu mishinga y’iterambere rirambye.
yashimangiye ko kubaka ubutajegajega mu rwego rw’amazi ari kimwe mu bibazo umugana wa Afurika n’isi muri rusange biri guhura nabyo agaragaza ko kugira ngo haboneke igisubizo kuki icyo kibazo ari uko ibihugu bigize Afurika byakabaje ibya mbere mu gushyiraho intego zigamije kongera ibikorwaremezo by’amazi kuko bifite aho bihurira n’izindi nzego zigira uruhare mu iterambere.
Yagize ati “Urwego rw’amazi rufite aho ruhurira n’izindi nzego nzego zikomeye zirimo ingufu, ibiribwa ndetse n’ibindi bikorwaremezo rero kubaka urwego rukora kandi rufite ubushobozi ni ikintu cy’ingenzi mu guhangana n’izo mbogamizi. Rero ubwo turi mu Rwanda tuzarebera hamwe ingamba ndetse na gahunda zashyirwaho kandi ndezera ko mu Rwanda zizagerwaho.”
Iyi nama mpuzamahanga iri kubera i Kigali izahuriza hamwe abayobozi, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa batandukanye muri Afurika no ku isi, bagamije gushakira hamwe ibisubizo birambye kuri serivisi z’amazi n’isuku n’isukura kuri uyu mugabane.

Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ingufu muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Abdulla Ahmed Balalaa,








