sangiza abandi

Umuhanzi Sky 2 yavuze uko inzoga y’icyuma yamuteye ubumuga bw’ijisho

sangiza abandi

Umuhanzi w’umuraperi wanakunzwe cyane mu biganiro, Sky 2 Wabagahe, yavuze uko yagize ubumuga bw’ijisho akabagwa inshuro 3 abitewe n’ubukana bukabije bw’inzoga y’icyuma yanywaga.

Hahirwabasenga Thimothée wamamaye mu muziki nka Sky 2 Wabagahe yabitangaje kuri uyu wa mbere tariki 17 Kanama 2026 mu kiganiro Versus yagiranye n’umunyamakuru Nizeyimana Luckman ‘Lucky’ gica kuri Televiziyo y’u Rwanda (RTV).

Sky 2 yatanze ubuhamya ko bitangira yamamazaga inzoga y’icyuma, mu masezerano ye hakaba hari hakubiyemo ingingo y’uko mu kabari kose agiyemo agomba kuba ari kunywa kuri iyo nzoga y’icyuma.

Mu gihe cy’umwaka n’igice yamamaje iki cyuma, avuga ko yabikuyemo amafaranga ariko nawe abikuramo ubumuga bw’ijisho.

Sky 2 yavuze ko yarwaye ijisho ajya kwivuza ku mavuriro atandukanye ariko birananirana kugeza ubwo yoherezwaga kwivuriza ku bitaro bya Rwanda Charity Eye Hospital biherereye Bishenyi mu karere ka Kamonyi bizwiho ubuhanga mu kuvura indwara z’amaso.

Bitewe n’uburwayi bwe bw’ijisho bwari bukomeye, Sky 2 yavuze ko bamubaze inshuro 3 zose ariko ku nshuro ya gatatu nibwo umuganga yabonye ko bidasanzwe amubaza niba yaba anywa itabi.

Sky 2 yamusubije ko yarinywaga ariko amaze amezi 6 yarariretse ariko amubwira ko hari inzoga y’icyuma anywa.

Umuganga yamubwiye ko iyo nzoga y’icyuma iri mu bituma uburwayi bwe bukomera kuko ifite ubukana buhambaye, byatumye amusaba ko yayireka, kandi iyo yari imbogamizi kuri Sky 2 wari ufite inzoga yamamaza kandi asabwa kuyinywa.

Uko Sky 2 yakomezaga aganira na muganga niko yageze aho asobanurirwa ko kubera ubukana bukabije bw’iyo nzoga yanywaga yagendaga ikagera mu mitsi bikagira ingaruka ku jisho rye kuko imitsi igera mu jisho.

Sky 2 wakuraga amafaranga mu kwamamaza iyo nzoga y’icyuma, yavugishije uwari umukoresha we amubwira ikibazo afite ko kwa muganga bayimubujije, maze umukoresha we amubwira ko yajya areka kuyinywa nk’uko byari bikubiye mu masezerano ye ariko ntibikureho ko akomeza kuyamamaza.

Sky 2 yavuze ko ubwo yumvaga ko ibyuma babikuyeho yahise yishima cyane, yagize ati,”Ejobundi baravuze ngo icyuma bagikuyeho ndaserebura (ndishima), ndavuga ngo n’ubundi byampesheje amafaranga ariko byantwariye ubuzima.”

Sky 2 yavuze ko kugeza ubu asabwa guhora yambaye amadarubindi kuko iyo atayambaye ijisho rye ridakora neza, ku buryo n’iyo hashize akanya atayambaye ijisho ritangira kurira.

Ubu buhamya buje nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ifashe umwanzuro wo gukura ku isoko inzoga nyinshi ziri mu bwoko bw’ibyuma nyuma yo gusanga zitujuje ubuziranenge.

N’ubwo ubu buhamya bwaziye mu kiganiro ariko Sky 2 yari yatumiwe ngo agaruke ku mishinga ahugiyemo mu muziki ndetse n’indirimbo nshya aherutse gusohora yitwa ‘Uruganda’.

Sky 2 yakunzwe mu zindi ndirimbo zitandukanye zirimo ‘Icara wige’, ‘Wabagahe’, ‘Ikirara’, ‘Ku gisi’, n’izindi.

Umuhanzi Sky 2 yavuze uko inzoga y’icyuma yamuteye ubumuga bw’ijisho

Photos:

[fluentform id="3"]