sangiza abandi

Minisitiri Bizimana yaburiye Etienne Gatanazi wahaye urubuga umujenosideri Ndereyehe Charles

sangiza abandi

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascene, yaburiye Etienne Gatanazi ukomeje guha urubuga abagize uruhare muri muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 barimo Charles Ndereyehe Ntahontuye wahamijwe ibyaha bya Jenoside agakatirwa burundu.

Etienne Gatanazi yagiranye ikiganiro na Charles Ndereyehe Ntahontuye kuri gahunda y’ubuhinzi ku muyobora we wa YouTube, The Real Talk, bigaragaza uguha urubuga no gutagatifuza abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikibazo ntabwo ari ukuba Ndereyehe yaravuze ku buhinzi ahubwo  ikibazo gikomeye ni uwo ari we, amateka ye, n’uko ahabwa urubuga rwo kugaragara nk’umuntu usanzwe, nyamara inyandiko zabatangabuhamya zimugaragaza nk’umwicanyi ruharwa ugitsimbaraye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Bizimana yavuze ko umuntu uha urubuga Ndereyehe akwiye kumenya ko atari umunyapolitiki w’ukuri ukwiye guhabwa umwanya wo kugira ibyo atangaza kuko ari umwicanyi ruharwa wabihamijwe n’urukiko.

Yagize ati “ Uwo ariwe wese uha urubuga Ndereyehe n’umushyigikira mu buryo ubwo aribwo bwose akwiye kumenya ko Ndereyehe atari umunyapolitiki w’indakemwa, ni umwicanyi ruharwa.

Yagaragaje ibimenyetso by’uburyo Ndereyehe amaze imyaka myinshi ari umuhezanguni kuva 1988 ubwo yayoboraga umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi muri Gikongoro witwaga PDAG kugeza n’ubu.

Dr Bizimana yakomeje avuga ko ubwo Ndereyehe yayoboraga PDAG yashyize mu bunyamabanga bwayo umugore we Mukasine Florentine umuha akazi k’igenzura ry’inyandiko za PDAG ndetse ko yakozemo ibibi byinshi.

Minisitiri Bizimana yavuze ko Ndereyehe yagize uruhare mu gushinga umutwe w’Interahamwe ku Gikongoro, afatanyije na Captain Faustin Sebuhura n’abandi bayobozi b’imishinga y’ubuhinzi n’abayobozi bo muri perefegitura abandi abaha impushya zo gutwara imodoka kugira ngo bajye abatwara abagiye mu myotozo yo kwica Abatutsi.

Yagize ati “ Nibo batwaraga interahamwe zigiye mu myitozo i Mata no ku Kitabi no muri Nyungwe no kujya gukora jenoside ahantu hatandukanye: Murambi, Kibeho, Mata, Ruramba, Mushubi, Musebeya, Kibumbwe, Kaduha, Cyanika, Musange, Mbazi, Maheresho, Kirambi n’ahandi”.

Yavuze ko mu Ukwakira 1990 ubwo Inkotanyi zitangiye urugamba rwo kubohora igihugu, Ndereyehe yatangiye gutoteza Abatutsi mu buryo bweruye ahereye ku bakoraga muri PDAG yari abereye ubuyobozi.

Charles Ndereyehe Ntahontuye yabaye kandi umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’Ubushakashatsi mu by’Ubuhinzi n’Ubworozi, ISAR, i Rubona mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Raporo y’Akarere ka Huye ku mateka ya Jenoside igaragaza ko Ndereyehe yari umuyobozi mukuru wa ISAR Rubona kuva ku wa 27 Mutarama 1992, nyuma akaza guhungira mu Buholandi. Iyo raporo ivuga ko yashinjwaga ibyaha bya Jenoside byakorewe muri ISAR yayoboraga mu 1994.

Icyahoze ari komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside (CNLG) ubu yimuriwe muri MINUBUMWE, yatangaje ko Ndereyehe yari umwe mu bashinze ishyaka rya CDR, ryagize uruhare mu itegurwa no mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rwamukatiye igifungo cya burundu ku wa 5 Ugushyingo 2008, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya Jenoside bifitanye isano na ISAR mu rubanza rwabaye adahari.

Bizimana yavuze ko ubutabera mpuzamahanga buticaye ubisa kandi bukomeje guta muri yombi abajenosideri bihishe mu bihugu bitandukanye atanga urugero rw’abamaze gufatwa avuga ko abaha urubuga Ndereyehe bakwiye kwitonda bizarangira bafashwe kuko icyaha cya jenoside kidasaza.

Yagize ati “ Ubutabera bw’u Bufaransa bumaze guhamya jenoside abacurabwenge babiri Dr. Munyemana Sosthène na Dr Rwamucyo Eugène bakoze jenoside mu Karere kamwe na Ndereyehe. Abamamaza Ndereyehe bitonde, nibasigeho gushinyagurira aba batutsi bazize ubugome bwe. Icyaha cya Jenoside ntigisaza.”

Minisitiri Bizimana yaburiye umunyamakuru Etienne Gatanazi wahaye urubuga umujenosideri Ndereyehe Charles

Photos:

[fluentform id="3"]