Abayobozi n’abahagarariye ibigo by’abikorera barenga 200 bo mu Rwanda na Brésil bahuriye i São Paulo mu nama y’ubucuruzi, baganira ku buryo ibihugu byombi byarushaho kwagura umubano w’ubucuruzi n’ishoramari.
Iyi nama yabaye ku wa 20 Kanama 2026, ikaba yaribanze ku kurebera hamwe amahirwe ari mu isoko ry’ibihugu byombi ndetse n’umwanya u Rwanda rufite mu korohereza ibigo byo muri Brésil kwinjira ku masoko ya Afurika.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ruvuga ko iyi nama yari igamije gushimangira imikoranire y’ubucuruzi hagati y’u Rwanda na Brésil no gukangurira abikorera bo muri ibyo bihugu gushaka imishinga bahuriramo.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil, Lawrence Manzi, yashimangiye ko u Rwanda rushobora kuba umufatanyabikorwa w’ingenzi ku bigo byo muri Brésil bifite gahunda yo kwagura ibikorwa byabyo muri Afurika.
Yagaragaje ko uburyo u Rwanda rworoherezamo abashoramari ndetse n’aho igihugu giherereye ari bimwe mu byagenderwaho n’ibigo bishaka kugera ku masoko yo ku mugabane wa Afurika.
Ati: “Ku bigo by’ubucuruzi byo muri Brésil bishaka kugaragara muri Afurika, u Rwanda ni irembo ridashidikanywaho.”
Ambasaderi Manzi yavuze ko uburyo bwo korohereza ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’umwanya u Rwanda rufite mu karere bituma rushobora kuba ikiraro gihuza ibigo byo muri Brésil n’amasoko yo muri Afurika.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Tuyishimire Claver, yavuze ko ubuso bw’u Rwanda butagomba gufatwa nk’ikimenyetso cy’uko amahirwe y’ishoramari ari make.
Yagaragaje ko kuba u Rwanda ruherereye hagati mu mugabane wa Afurika, ruri mu muryang w’Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) ndetse no mu masoko yo mu karere, biha abashoramari amahirwe yo kugera ku isoko rinini cyane.
Ati: “Nubwo u Rwanda ari ruto, amahirwe yarwo ni menshi.”
Yakomeje asobanura ko aho u Rwanda ruherereye ndetse n’amasezerano y’ubucuruzi igihugu gifitanye n’andi masoko bituma ruba ahantu hashobora gufasha abashoramari kugera ku baguzi barenga miliyari 1.3 bo ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rukomeje gushyira imbaraga mu kureshya ishoramari rituruka mu mahanga, by’umwihariko mu rwego rw’abikorera.
Imibare igaragaza ko mu mwaka wa 2025, mu Rwanda handitswe imishinga y’ishoramari 799 yari ifite agaciro ka miliyari 2.62 z’amadolari ya Amerika.
Uyu mubare w’imishinga wiyongereye ugereranyije n’umwaka wa 2024, ubwo hari handitswe imishinga 612.
Ibi bigaragaza ko u Rwanda rukomeje kwagura amahirwe ahabwa abashoramari no gushaka ko igihugu kiba ihuriro ry’ubucuruzi n’ishoramari rihuza Afurika n’andi masoko yo ku isi.
Iyi yabereye i São Paulo yahaye u Rwanda umwanya wo kugaragaza amahirwe ari mu gihugu ndetse n’uburyo ibigo byo muri Brésil byakoresha u Rwanda nk’intambwe yo kwinjira mu masoko yo muri Afurika.
Ku rundi ruhande, ibiganiro nk’ibi bishobora gufasha abikorera bo mu Rwanda kumenya amahirwe ari ku isoko rya Brésil, gushaka abafatanyabikorwa bashya no guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.
U Rwanda na Brésil bikomeje gushaka uburyo bwo kwagura imikoranire mu bucuruzi n’ishoramari, mu gihe u Rwanda rushaka gukomeza kuba irembo rihuza abashoramari n’amasoko atandukanye yo muri Afurika.









