sangiza abandi

King James yerekeje mu Bubiligi kuhakorera igitaramo

sangiza abandi

Umuhanzi King James yerekeje mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026 aho agiye gukorera igitaramo kibanziriza ibindi azakorera hirya no hino ku Isi mu rwego rwo kwizihiza imyaka 20 amaze mu muziki.

Iki gitaramo cyo mu Bubiligi kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Kanama 2026 muri Birmingham Palace mu murwa mukuru Brussels.

Uretse u Bubiligi, King James azakorera n’ibindi bitaramo mu bihugu by’i Burayi harimo icyo azakorera mu Budage tariki 29 Kanama n’icyo azakorera mu Bufaransa.

King James ntabwo yahagurutse i Kigali wenyine kuko yahagurukanye n’abanyamakuru babiri, Nzeyimana Lucky ukorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, na Rusine Patrick ukorera Kiss FM, aba bombi bakaba basanzwe bakora mu gisata cy’imyidagaduro.

Ibi bitaramo bizenguruka isi bije nyuma yaho Ruhumuriza James wamamaye nka King James akoreye ibitaramo bibiri mu Rwanda byombi bigasiga amateka yo kuzuza BK Arena mu minsi ibiri ikurikirana.

Photos:

[fluentform id="3"]