sangiza abandi

MINEDUC yanyomoje abavuze ko hari umwana watsinze ku rwego rw’Igihugu ntahamagarwe 

sangiza abandi

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yakuyeho urujijo ku makuru y’uko hari umunyeshuri watsinze ku rwego rw’Igihugu ntahamagarwe i Kigali ngo ahabwe ibihembo ku munsi wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta.

Uwamariya Léontine wigaga ku Ishuri rya ISF Nyamasheke ni we wahize abandi mu Cyiciro Rusange cy’Amashuri yisumbuye ariko ntiyabonetse ngo ahembwe.

MINEDUC yavuze ko nta mpamvu yatuma adahamagarwa ahubwo ko umurongo we utabashije kuboneka ndetse ibihembo bye azabishyikirizwa igihe azabonekera. 

Nubwo Uwamariya atarabonetse ariko umwanya we waratangajwe nk’uwatsinze. Uyu mukobwa yari yanganyije amanota 98,7% na Musonga Isimbi Olla wigaga kuri Fawe Girls School mu Karere ka Gasabo. Icyakora uyu we yari ahari ndetse icye yaragishyikijwe.

Muri iki cyiciro hahembwe abana batandatu bahize abandi mu gihugu kuko uretse aba bakobwa babiri banganyeje, hanahembwe Ganza Joel wigaga kuri Saint Ignatius High School mu karere ka Gasabo, wabaye uwa gatatu n’amanota 98.6%.

Hahembwe kandi Uwitonze KEFA Milton wigaga kuri College Saint André i Nyarugenge, wabaye uwa kane n’amanota 98.4% mu gihe umwanya wa gatanu wajeho babiri banganya 98.3%, ari bo Kwizera Mukwiye Richard na Uwase Divine bombi ba Ecole de Sciences Byimana.

Musonga Isimbi Olla yanganyije amanoya ya mbere na Uwamariya Leontine utarabonetse

Photos:

[fluentform id="3"]