Ikipe ya REG W BBC yatinze The Hoops Rwanda amanota 69-63 mu mukino wa mbere mu ya nyuma ya kamarampaka, Cheetah Energy RBL Playoffs, wabereye muri BK Arena kuri uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2026.
Muri uyu mukino watangiye saa 19:00, REG W BBC yatangiye yitwara neza mu gace ka mbere k’umukino itsinda amanota 17-13, itsinda n’agace ka kabiri amanota 24-10 bituma irangiza igice cya mbere iyoboye umukino n’amanota 41-23.
Nyuma y’uko amakipe yombi avuye kuruhuka, The Hoops Rwanda y’umutoza Habiyambere Patrick yakoresheje imbaraga nyinshi ishaka gukuramo ikinyuranyo cy’amanota 18 yari yashyizwemo mu gice cya mbere cy’umukino ariko ntibyayikundira.
Mu gace ka gatatu, The Hoops Rwanda yatsinze REG W BB amanota 20-15, ndetse yongera no kuyitsinda mu gace ka kane amanota 20-13, bituma umukino urangira REG W BBC y’umutoza Mukaneza Esperance itsinze amanota 69-63 ibifashijwemo n’ikinyuranyo cy’amanota yari yamaze gushyiramo mu gice cya mbere cy’umukino.
Washington Delicia Ty’Rae yongeye kubera REG W BBC inyenyeri ayitsindira amanota 22, akora rebounds 7, atanga imipira 6 yavuyemo amanota.
Kimwe mu byafashije REG W BBC kwitwara neza muri uyu mukino ni ugutsinda amanota 3 byari byayikundiye kuko yabikoze inshuro 8 mu gihe The Hoops yabikoze inshuro 2, ndetse REG W BBC yafashijwe cyane muri uyu mukino no kuwinjiramo mbere ya The Hoops Rwanda.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, REG W BBC yahise iyobora uruhererekane rw’imikino 7 iteganyijwe ariko amakipe akaba agomba gutanguranwa intsinzi 4 n’umukino 1-0.
Ku wa Gatarandatu tariki 22 Kanama 2026 muri BK Arena saa 19:00 nibwo hateganyijwe umukino wa kabiri w’imikino ya nyuma ya kamarampaka yo gushaka igikombe cya Shampiyona.
REG W BBC ifite ibikombe bibiri biheruka bya Shampiyona irashaka gutwara igikombe ku nshuro ya gatatu yikurikiranya mu gihe The Hoops ishaka kongera kugikozaho imitwe y’intoki nyuma y’imyaka 6 kuko igiheruka muri 2020.














