sangiza abandi

Mu Muhindo hateganjijwe imvura yaherukaga kugwa mu myaka 30 ishize

sangiza abandi

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iteganyagihe Meteo Rwanda cyatangaje ko mu gihembwe cy’imvura y’Umuhindo wa 2026 gitangira muri Nzeri kugera mu Ukuboza, giteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 300 na 1000, ikaba iri hejuru y’impuzandengo y’isanzwe igwa muri icyo gihe.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa 21 Kanama 2026 ubwo Meteo Rwanda yatangazaga gahunda z’iteganyagihe mu gihembwe cy’Umuhindo.

Meteo Rwanda yatangaje ko imvura izagwa iri hejuru y’impuzandengo nibura y’imyaka 30 y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo. Impuzandengo y’imvura isanzwe igwa mu Muhindo iba iri hagati ya milimetero 279  na 962.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yavuze ko impamvu y’iyi mvura izaba ari nyinshi ugereranyije n’ibindi bihe by’Umuhindo ari ubushyuhe bwo mu nyanja ngari cyane cyane iya Pacifique n’iy’Abahinde.

Yagize ati “ Ibi bizatera ubwiyongere bw’ubuhehere bw’umwuka buzanwa n’imiyaga iva muri izo Nyanja. Izaturuka kandi no ku isangano ry’imiyaga ihehereye iva mu gice cy’amajyaruguru y’Isi rimanuka rigana mu karere u Rwanda ruherereyemo”. 

Muri rusange mu Muhindo wa 2026, imvura iteganyijwe kuba nke mu kwezi kwa Nzeri 2026, ikaba iri hasi y’ikigero cy’isanzwe igwa muri uko kwezi, ikazagenda yiyongera mu yandi mezi asigaye y’igihembwe. Imvura iteganyijwe igereranywa n’iyaguye mu Muhindo wa 1997 na 2023.

Imvura nyinshi iri hagati ya milimetero 800 na 1000 iteganyijwe mu Karere ka Nyamasheke, uburengerazuba bw’Uturere twa Rutsiro na Karongi, uburengerazuba n’amajyepfo by’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi.

Mu gihe imvura nke izaba iri hagati ya milimetero 300 na 450 aho iteganyijwe mu bice bimwe by’Intara y’Amajyepfo n’iy’Iburasirazuba ndetse no Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Gukurikirana no Kwitegura muri Minisiteri Ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi yasabye abaturarwanda kwitegura mbere bagakaza ingamba zo kwirinda ingaruka zishobora guturaka ku biza biterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe kugwa muri iki gihembwe cy’umuhindo.

Yagize ati “Nubwo tudashobora guhagarika imvura kugwa ariko dushobora kugabanya ingaruka zayo mu gihe twiteguye neza kandi hakiri kare. Iyo twiteguye kare bituma turengera ubuzima, tukagabanya ibihombo by’umutungo n’ibikorwaremezo, tukarinda imyaka n’amatungo ndetse tukagabanya n’amafaranga atangwa mu gutabara no gusana ibyangiritse.”

Igihembwe cy’Umuhindo gihingwamo imyaka ikenera amazi menshi nk’ibigori, umuceri n’ibindi bihingwa bimara igihe ku butaka bityo abahinzi bakaba basabwe kwitegura mbere.

Mu 2025, ibiza byahitanye abantu 130 mu Gihugu hose, harimo abakubiswe n’inkuba, abagwiriwe n’ibirombe, inkangu ndetse n’abatwawe n’imyuzure. 

Inzu zangijwe n’ibiza muri uwo mwaka ni 1800, na ho imyaka yangiritse yari kuri hegitari 1100, mu gihe amatungo yapfuye kubera ibiza arenga 1002.

Umuyobozi wa Meteo Rwanda, Aimable Gahigi, yasabye inzego zitandukanye gushingira ku itegenyagihe ry’umuhindo wa 2026 mu gutegura ibikorwa bitandukanye

Photos:

[fluentform id="3"]