sangiza abandi

Byagenze bite ngo Uwamariya wahize abandi muri ‘Tronc Commun’ abure mu gutanga ibihembo?

sangiza abandi

Nyuma y’amasaha 30 abahize abandi mu bizamini bya leta bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’ayisumbuye babonye ibihembo byabo nibwo Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, yashyikirije Uwamariya Leontine wabaye uwa mbere muri ‘Tronc Commun’ ibihembo bye, nyuma y’impaka nyinshi zari zikomeje ku mbuga nkoranyambaga.

Uwamariya Leontine wigaga mu Ishuri rya ISF Nyamasheke yagize amanota 98.7%, anganya na Musonga Isimbi Olla wiga muri Fawe Girls’ School.

Ubwo MINEDUC yatangaga ibihembo ku banyeshuri bitwaye neza ku wa 20 Kanama 2026, hahembwe Musonga Isimbi Olla gusa, mu gihe Uwamariya atagaragaye muri uwo muhango ushobora kuba imboneka rimwe ku mwana watsinze.

Muri uyu muhango uwari uri guhamagara abatsinze yavuze ko Uwamariya atabashije kugera ahatangirwa ibihembo kuko yabuze ku murongo wa telefone gusa benshi bibaza ukuntu habuze ubundi buryo bwari gukoreshwa ariko umwana akaboneka.

Abantu mu ngeri zitandukanye ku mbuga nkoranyambaga batangiye kwibaza banabaza MINEDUC niba koko baragerageje ibishoboka byose bikanga cyangwa bakaba batarabyitayeho bagaterera iyo.

MINEDUC mu gusubiza yagize iti “Nta mpamvu n’imwe yatuma adahamagarwa, ahubwo umurongo we kuri telefone ntiwabonetse. Ibihembo bye azabihabwa igihe cyose azabonekera”.

Babajije impamvu niba Uwamariya  kuri telefoni ikanabura numéro y’umuyobozi w’akarere atuyemo, iy’uw’umurenge, akagari cyangwa ishuri yigagaho.

Ku wa Gatanu tariki ya 21 Kanama 2026, MINEDUC yahamagaje Leontine Uwamariya i Kigali, imushyikiriza ibihembo bye.

MINEDUC yavuze ko impamvu nyamukuru yatumye Uwamariya ataboneka ku munsi nyirizina yari yabuze ku murongo wa terefoni ubwo abandi bahamagarwaga kubera ko nimero yari iri muri sisitimu ya SDMS itari yanditse neza.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yatuma badahamagara umwana watsinze ngo ahabwe ibihembo bye ahubwo ko habayemo kwibeshya mu kwandika nimero za telefone muri sisiteme.

Yagize ati “Nta na rimwe dushobora kubwira umuntu ngo wabaye uwa mbere ariko ntiwirirwe kuza. Ntabwo bishoboka ntabwo ari gutyo dukora.”

Ku masaha y’umugoroba wo ku wa Gtanu nibwo Leontine yageze ku biro bya MINEDUC aje gufata ibihembo  bye aherekejwe n’abarimo umubyeyi we, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyamasheke Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukankusi Athanasie n’Umuyobozi w’Ishuri rya ISF Nyamasheke.

Uwamariya yashyikirijwe ibihembo bye na Minisitiri, Irere Claudette, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard.

Uwamariya kandi yahawe gukomereza amashuri muri Rwanda Coding Academy, riherereye mu Karere ka Nyabihu ryibanda ku ikoranabuhanga.

Uwamariya yavuze ko yishimiye kuba yarahawe ishuri yifuzaga rya Rwanda coding Academy kuko rizamufasha gukabya inzozi ze zo kuba inzobere mu ikoranabuhanga ndetse ko bizamuha umuhate wo kugera no ku bindi birenze ibyo yagezeho.

Minisitiri Irere Claudette, wari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wa NESA Dr. Bahati Bernard bashyikirije ibihembo Uwamariya Leontine wahize abandi muri Tronc Commun

Photos:

[fluentform id="3"]