sangiza abandi

Nikita Gicanda ukora muri FERWAFA yatawe muri yombi

sangiza abandi

Biravugwa ko Nikita Gicanda Valvelde ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yatawe muri yombi.

Ni amakuru yatangajwe na SK FM ariko ntiyavuze icyatumye Gicanda atabwa muri yombi.

Itabwa muri yombi rya Gicanda rije nyuma y’uko na Perezida wa FERWAFA, Dr Shema Ngoga Fabrice atawe muri yombi ariko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukaba rwaratangaje ko itabwa muri yombi rya Perezida Shema ntaho rihuriye na FERWAFA.

Tariki 30 Kanama 2025 nibwo Gicanda yagizwe komiseri ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru w’abagore muri FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine.

Gicanda ufite n’ubwenegihugu bw’Ubuholandi ntabwo yinjiye muri FERWAFA ari mushya mu mupira w’amaguru kuko yanawukinnye aho yakiniye ikipe ya Kigali FC yahoze yitwa AS Kigali.

Mu yindi mirimo, Gicanda ni rwiyemezamirimo ufasha abafite imishinga mito iharanira inyungu n’idaharanira inyungu yakoreraga mu Bwongereza ari naho yari atuye.

Biravugwa ko Nikita Gicanda yatawe muri yombi

Photos:

[fluentform id="3"]