sangiza abandi

WASAC yijeje ko mu byumweru bibiri amazi aziyongera mu Mujyi Kigali

sangiza abandi

Ikigo Gishinzwe Amazi Isuku n’Isukura (WASAC Group) cyiseguye ku bafatabuguzi bacyo batari kubona amazi ahagije hirya no hino mu gihugu, muri iki gihe cy’impeshyi yizeza ko iki kibazo kiri gushakirwa umuti by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali.

Mu itangazo WASAC yashyize hanze ku wa Gatanu tariki 21 Kanama 2026, yavuze ko hari imishinga yitezweho kongera amazi mu Mujyi wa Kigali ho metero kibe ibihumbi 10 ku munsi, azaboneka bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere.

Iti ” Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’amazi gikomeje kugaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, turi kongerera ubushobozi inganda zitunganya amazi za Kanzenze muri Bugesera na Nzove muri Nyarugenge, kugira ngo mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri (2), amazi zatangaga aziyongereho metero kibe ibihumbi 10,000 ku munsi.”

WASAC yatangaje ko ibi bizafasha kunoza gahunda y’isaranganya ry’amazi no kugabanya umubare w’iminsi yashiraga ibice birimo Kanombe, Ndera, Nyarugunga, Busanza, Kabeza, Rubirizi, Karama, Runda na Rugalika bitarongera kubona amazi.

Hari n’indi mishinga yitezwe kongera amazi mu mujyi wa Kigali no mu bice bihana imbibi harimo uwo gukomeza kongerera ubushobozi Uruganda rwa Nzove ku buryo bitarenze uyu mwaka amazi rutunganya aziyongeraho meterokibe 25000 ku munsi. Aya azaza yiyongera ku yo rwatangaga angana na metero kibe 86,000 ku munsi.

Hari kandi kongerera ubushobozi Uruganda rwa Karenge ruri mu Karere ka Rwamagana kugira ngo bitarenze umwaka utaha wa 2027 ruzave kuri metero kibe 12,000 z’amazi rwatunganyaga rugere kuri metero kibe 48,000.

WASAC yasabye abaturarwanda kwihanganira imbogamizi bahura na zo babura amazi cyane cyane muri iki gihe cy’impeshyi, yizeza ko iyi mishinga izatanga igisubizo, kandi ko mu gihe iri gukorwa amazi ahari azasaranganywa mu buryo bunyuze mu mucyo.

Yagize iti “Mu gihe imishinga yo gukemura ikibazo cy’amazi ikomeje gukorwa hirya no hino mu gihugu, turizeza Abaturarwanda ko tugiye gukora ibishoboka byose kugira ngo isaranganya ry’amazi rikorwe mu mucyo kandi ryubahirizwe.”

WASAC yasabye abantu kwirinda gukoresha amazi mabi yo migenzi itemba, mu bishanga, ndetse n’ayandi adatunganyijwe kuko yashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Mu rwego rwo kubika ahari kandi, yasabye buri wese ubona amazi mu buryo bw’isaranganya kugura ikigega cyangwa ikindi gikoresho cyamufasha kubika amazi yo gukoresha mu gihe atari koherezwa mu gice atuyemo.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje gushyira imbaraga mu mishanga minini, yitezweho kugeza amazi meza ku Baturarwanda bose bitarenze umwaka wa 2030.

Photos:

[fluentform id="3"]